× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubujyanama bwa Pastor Rugamba Erneste ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu gihe cy’igikorwa cy’abashakanye

Category: Love  »  May 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Ubujyanama bwa Pastor Rugamba Erneste ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu gihe cy'igikorwa cy'abashakanye

Mu miryango myinshi y’abashakanye abagore bakomeje kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo mu gihe barebye filime z’urukozasoni bigatuma babakoresha ibyo batumvikanyeho.

Umujyanama mu by’urushako Pastor Rugamba Erneste ufite ikigo gitanga service z’ubujyanama cyitwa M&PSC Ltd, kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/05/2023 yatanze ikiganiro kuri BTN TV afatanije na Shangazi Jane agira inama abagabo kureka uyu muco mubi wo gukora imibonano mpuzabitsina hakoreshwejwe imbaraga ngo "namuhe ibye kuko yamukoye".

Pastor Rugamba Erneste yagize ati: "Kubera kutagira ubumenyi ku bijyanye n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bigezaho umugabo aza agakoresha uwo bashakanye ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga bikarangira bizanye amakimbirane mu rugo"

Mu kiganiro bashyizeho inkuru yakozwe n’umunyamakuru wa BTN TV yo mu Karere ka Nyaruguru aho abagore bamutangarije ko bahohoterwa n’abo bashakanye aho bagira bati "Abagabo bacu bareba amashusho y’urukozasoni bakaza baduhenesha nk’aho turi amatungo".

Muri iki kiganiro, abaturage benshi bahamagaye kuri televiziyo, banenze uyu muco mubi uri mu bashakanye b’i Nyaruguru. Mu gusoza ikiganiro Pastor Rugamba Erneste yatanze umuti urambye w’ikibazo nk’iki gikomeje guteza amakimbirane mu bashakanye.

Yagira ati "Bagabo bagenzi banjye, nimwirinde iri hohotera mukorera abo mwashakanye kuko babareze, mwabihanirwa. Niba mutumvikanye ku gikorwa cy’abashakanye, ukaza umuturaho ibyo warebye ku mbuga nkoranyambaga, ukamuhatira kubikora ku gahato, ni byo bimutera ihungabana".

Yakomeje kandi abwira abagabo batuzuza inshingano z’abashakanye biturutse ku burwayi cyangwa ubumenyi buke mu gikorwa cy’urukundo bigatuma abagore bazinukwa burundu ko baza, abemerera kubagira inama y’icyo bakora, aho bamuhamagara kuri nimero ya Whatsapp+250735177593 na +250788633196. Hamwe no gusura channel ya YouTube yitwa Masenge Official TV ibonekaho ibiganiro by’abashakanye.

Pastor Rugamba Erneste amaze kubaka izina mu biganiro by’umuryango n’abashakanye muri rusange aho yabitangiye mu mwaka wa 2012 kuri Radio Umucyo nyuma akabikomereza kuri Radio Rwanda nk’umutumirwa cyane mu kiganiro "Ntarungu" aho abari kumwe na Uwineza Clara.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.