Ibyo Ben Chance baririmbye mu ndirimbo "Yesu Arakora", byavuye mu magambo biba ubuhamya, bava mu guhamya baba ubuhamya.
Ben na Chance ni rimwe mu matsinda y’abashakanye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda (Gospel couples). Iri tsinda riri mu yabimburiye ayandi, rizwi ku rwego rwiza kandi ryibiseho abafana benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
URUGENDO (JOURNEY) RWABO MU MUZIKI
Habayeho umunsi umwe Imana ishimangiza isezerano ry’umugisha kuri bo, ikora ikintu gifatika mu buzima bwabo, biva mu magambo biba ubuhamya, byongera kuva ku kubivuga no guhamya gusa, bahinduka ubuhamya ubwabo nabo ati "Yesu arakora".
Paradise.rw yanyujije amaso mu nkuru ziheruka no ku magambo menshi abavugwaho, dusanga urugendo rukomeye banyuzemo bakorera Imana, tubona ko iri tsinda ritaririmba gusa ibyo ritekereje ahubwo riba rigerageza guha ishusho abakunzi baryo y’uko "dufite Imana ikora".
INDIRIMBO YABO "YESU ARAKORA"
Iyi ndirimbo ivugwamo inkuru, umubarankuru wa mbere (Chance) aririmba agira ati "Ninjye wa wundi wahoraga imbere yawe, nuzuye amarira, ngarutse gushima"
Umubarankuru wa kabiri (Ben) nawe yunga mu ry’umufasha we ati "Wowe wankuyeho isoni, wumvise gusenga kwanjye mu gikwiriye wampaye icyo nasabye".
YESU ARAKORA LIVE CONCERT
Mu ntenguza ikomye y’ituritsa ry’igitaramo gisoza Umwaka, ku itariki ntakuka ya 11 Ukuboza 2022 hazaba ibihe byo gusezera umwaka neza kuko Ben na Chance bahaeguye igitaramo ndetse hakaba hateganyijwe n’ibindi bitaramo bikomeye muri uku kwezi, abanyarwanda bava mu bwiza bajya mu bundi.
Ben na Chance bahaye Paradise.rw ishusho y’uko igitaramo cyabo kizaba kimeze. Bagarutse ku myiteguro mu buryo bwa tekinike, bavuga ko batangiye kwitegura ndetse bamaze no kumenya n’abahanzi bazafanya muri iki gitaramo nubwo bataragera igihe cyo kubashyira ahabona (Billboard) .
Mu gushaka kumenya udushya muri iki gitaramo, Ben & Chance batangaje ko hateganyijwe ibishya byinshi. Chance yagize ati "Buri gihe tuba twifuza kurenga urwego turiho. Niyo mpamvu mpamya ko urwego rw’ibitaramo dukora biba bigomba kurenga urwego rw’ibyo duheruka".
Chance yakomoje kandi ku ishimwe riruta ayandi, avuga ko ari uko bamenye Kristo ndetse Imana ibaha urubyaro.
Kuba Ben [Serugo Benjamin] aherutse guhabwa inshingano z’ubushumba, aba baramyi bavuga ko ntacyo bizahungabanya ku muziki wabo kuko guhabwa inshingano ni "ibintu byuzuzanya kuko ibyo yari asanzwe akora ntabwo bijya kure y’inshingano [zo kuba Pasiteri].
Ben na Chace bateguye igitaramo gikomeye bise "Yesu arakora live concert"