× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Thacien Titus yacunshumuye amagambo asize urwunyunyu ku mugore we bamaranye imyaka 9 - PHOTOS

Category: Love  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Thacien Titus yacunshumuye amagambo asize urwunyunyu ku mugore we bamaranye imyaka 9 - PHOTOS

Harabura amezi mbarwa ngo Thacien Titus yuzuze imyaka 9 avuye mu cyiciro cy’abararira capati n’ibishyimbo nk’uko bikunze kuvugwa ku ngaragu.

Kuwa wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015 ni bwo umuhanzi Thacien Titus uririmba indirimbo zihimbaza Imana yerekeje mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo aho umuryango wa Mukamana Christine utuye, agiye gumusaba no gumukwa.

Nyuma yo guhabwa ikaze, aba bombi baje gusezerana Imbere y’Imana kuwa 22 Kanama 2015 mu birori binogeye ijisho byitabiriwe n’ibyamamare.

Mu gushimira Imana yamuhaye Christine Mukamana nk’umuhoza w’ibihe byose, Titus yanyarukiye kuri status ye ya WhatsApp ayitaka amafoto y’akataraboneka ubundi amanuka ibitabo.

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo ’Aho ugejeje ukora’, yagize ati: "Mukunzi wanjye ndagushimira, uyu ni umwaka wa 9 tubanye, wambereye imfura, I love you."

Ku ifoto yakurikiye, yanditseho ati: "Ubwiza bw’Imana bukugumeho Mukunzi wanjye, uri umugisha kuri njye".

Paradise yegereye Thacien Titus ufatwa nk’inshuti y’ibihe byose y’itangazamakuru, tumubaza icyo yigiye ku mufasha Mukamana Christine bamaranye imyaka 9, asubiza agira ati: "Namwigiyeho kwigirira icyizere no kudacika intege".

Akenshi usanga hari abantu bagorwa no kubana n’Ibyamamare. Si ko bimeze muri uyu muryango kuko ubwo Thacien Titus yabazwaga niba Christine atarigeze ahangayikushwa no kubana n’Umuntu uzwi cyane yagize ati: "Oya, ahubwo ntabwo bimubangamira, ahubwo nawe aranshyigikira cyane".

Ku bijyanye n’amasomo yigishijwe n’umugore we, yavuze ko yamwigishije kurushaho kumenya kubana na bose amahoro no kumenya kuyobora ubuzima bwo kwamamara.

Abajijwe niba mu bana b’uyu muryango ntawe abona uzashinga ikirenge mu cye akinjira mu muziki, yavuze ko abana babo bose bakunda kuririmba, gusa yongeraho ko ataramenya umwana uzabishikamamo cyane nka se.

Thacien Titus ni umwe mu baramyi bafite igikundiro mu mujyi no mu cyaro binyuze mu ndirimbo nka "Mpisha mu mababa", "Aho ugejeje ukora" imaze kureba n’abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri, "Uzaza ryari Yesu", "Rwiyoborere", "Ijuru rito", "Urukundo" n’izindi, akaba yibanda cyane ku njyana ya country music.

Kuri ubu umuryango wa Thacien na Christine bafitanye abana babiri ari bo Tuyishime Jovia The Champions ndetse na Tuyishime Gitego Leilla.

Imitoma yavuzaga ubuhuha

Bamaranye imyaka 9 mu rushako

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "URUKUNDO" YA THACIEN TITUS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.