× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubufaransa: Gushyingiranwa n’uwapfuye biremewe mu mategeko - Bibiliya ibivugaho iki?

Category: Ministry  »  August 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubufaransa: Gushyingiranwa n'uwapfuye biremewe mu mategeko - Bibiliya ibivugaho iki?

Mu Bufaransa hari amategeko atangaje cyane atavugwaho rumwe, nko kuba umuntu muzima ashobora gushyingiranwa n’uwapfuye kera mu buryo bwemewe n’amategeko. Bibiliya ibivugaho iki?

Mu bihugu bitandukanye ku isi, amategeko ashyirwaho ashingiye ku mico, ku mateka cyangwa ku byemezo bya politiki. Ariko mu Bufaransa habaye amategeko atangaje cyane atavugwaho rumwe: umuntu ashobora gushyingiranwa n’uwapfuye kera.

Iri shyingirwa ridasanzwe ryitwa mariage posthume (gushyingiranwa n’umuntu wapfuye). Amategeko abiteganya kuva mu 1959, nyuma y’impanuka yabereye mu ruzi rwa Malpasset yahitanye abantu benshi, harimo n’abari hafi gukora ubukwe.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwabo “France” kuri Instagram, iyo umuntu yifuje gushyingiranwa n’uwapfuye, agomba gusaba Perezida wa Repubulika uburenganzira.

Asabwa kugaragaza ibimenyetso by’uko bari bafite gahunda yo gushyingiranwa mbere y’uko urupfu rubaho, kandi bagaragaza impamvu ikomeye yo kubisaba. Iyo byemejwe, hashyirwaho umuhango w’ubukwe, aho uwo wapfuye asimbuzwa ifoto ye cyangwa indi sura imuhagarariye.

Iri shyingirwa ritanga uburenganzira ku mategeko, ariko rigira imipaka: nta bushobozi bwo gusangira umutungo nk’uko byari kuba mu buzima busanzwe, ahubwo riba rigamije kubaha isezerano ryari rihari.

Gusa, nubwo amategeko y’abantu ashobora kwemerera umuntu gushyingiranwa n’uwapfuye, Bibiliya igaragaza ukuri kudahinduka ku birebana n’ubugingo n’urupfu. Mu Abaroma 7:2 handitswe ko “Umugore washyingiwe abohwa n’amategeko y’umugabo we igihe cyose akiriho, ariko ko iyo apfuye aba abohowe.”

Ibi bigaragaza ko isezerano ry’ishyingirwa rifite imipaka igarukira ku buzima. Umuntu iyo apfuye, umubano w’ishyingirwa uba urangiye. Ibi bidusubiza ku kuri ko isezerano ry’ubuzima n’urukundo rihabwa agaciro igihe umuntu akiriho, naho nyuma y’urupfu byose bigasubira mu maboko y’Imana.

Andi makuru atangaje ku Bufaransa
Uretse iri shyingirwa ridasanzwe, Ubufaransa bufite n’indi migenzo n’amateka bitangaje:

Igihugu gisurwa cyane kurusha ibindi ku isi: Ubufaransa buri ku isonga mu bihugu bikurura ba mukerarugendo, by’umwihariko kubera umurwa mukuru Paris, inzu ndangamurage, n’amateka y’ubuhanzi. Umujyi wa Paris ufite umwihariko udasanzwe kubera Umunara wa Eiffel (Tour Eiffel), ikimenyetso cy’igihugu kizwi ku isi hose.

Kwita ingurube izina “Napoleon” birabujijwe: Amategeko abuza kwita inyamaswa izina ry’umwami cyangwa umuyobozi w’igihugu cyabo, wigeze kuba ikirangirira, Napoleon Bonaparte.

Umwami wayoboye iminota 20: Umwami Louis XIX yazanye amateka adasanzwe kuko ingoma ye yamaze iminota 20 gusa mu 1830, akaza kwegura.

Igifaransa cyigeze kuba ururimi rwa Amerika: Mu gihe cyashize, igifaransa cyari mu ndimi zakoreshwaga cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ururimi rw’ingenzi kandi rwemewe n’amategeko, by’umwihariko mu gihe cy’ubukoloni no mu Ntara ya Louisiana.

Ubufaransa bukomeje kuba igihugu gifite umuco n’amategeko yihariye atangaza isi yose. Ariko amategeko yo gushyingiranwa n’umupfu atwibutsa ikintu cy’ingenzi: abantu bashobora gushyiraho amategeko mu buryo butandukanye, ariko Bibiliya igaragaza ko isezerano ry’ishyingirwa n’urukundo bigira agaciro igihe umuntu akiri mu buzima, naho nyuma y’urupfu, byose bigasubira mu maboko y’Imana.

Mu Bufaransa habaye amategeko atangaje cyane atavugwaho rumwe: umuntu ashobora gushyingiranwa n’uwapfuye kera.

Kwita ingurube izina “Napoleon” birabujijwe

Umujyi wa Paris ufite umwihariko udasanzwe kubera Umunara wa Eiffel (Tour Eiffel), ikimenyetso cy’igihugu kizwi ku isi hose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.