Hari inyigisho nyinshi zitari zo zigenda zikwira, zigatuma abantu benshi batamenya ukuri ku byerekeye Yesu Kristo n’agakiza.
Dore zimwe mu nyigisho zirindwi z’ibinyoma zigenda zigoreka ubutumwa bwiza bw’agakiza.
1. Yesu si Imana, kandi inyigisho y’Ubutatu Butagatifu ni ikinyoma
Bibiliya igaragaza neza ko hari Imana imwe igaragarira mu butatu: Data, Umwana (Yesu Kristo) na Mwuka Wera. Satani yanga ko abantu bamenya uku kuri, ari yo mpamvu hashyizweho inyigisho nyinshi zipfobya cyangwa zihakana Ubutatu Butagatifu. Amadini amwe nka Mormon n’Abahamya ba Yehova ahakana ko Imana ari Ubutatu.
2. Yesu ni imwe mu nzira nyinshi zijya ku Mana
Yesu ubwe yaravuze ati: “Ni jye nzira, ukuri n’ubugingo; ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri jye” (Yohana 14:6). Intumwa Petero na we yavuze ko agakiza kataboneka mu wundi muntu uwo ari we wese uretse Yesu Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12).
Nubwo abantu bamwe bavuga ko hari inzira nyinshi zijya mu ijuru, Bibiliya igaragaza ko hari irembo rimwe rukumbi rijyana mu bugingo buhoraho, kandi iryo rembo ni Yesu Kristo wenyine (Yohana 10:9).
3. Yesu ntiyari intungane (ntiyari atunganye adakora icyaha)
Hari abantu benshi bemera ko Yesu yakoze ibyaha, ariko iyo aza kuba yarakoze icyaha na kimwe gusa, ntiyari kuba Umukiza w’abantu. Bibiliya igaragaza ko Yesu atigeze akora icyaha na na rimwe: “Nta cyaha yakoze, kandi nta buryarya bwabonetse mu kanwa ke” (1 Petero 2:22). Yesu yageragejwe muri byose nk’uko natwe tugeragezwa, ariko ntiyigeze akora icyaha (Abaheburayo 4:15).
4. Kugira ngo ukizwe ugomba gukebwa
Iyi nyigisho y’ibinyoma yabayeho no mu itorero rya mbere, aho bamwe bigishaga ko kwizera Yesu bidahagije, ko hakenewe no gukebwa. Intumwa Pawulo yarwanyije bikomeye iyo nyigisho, agaragaza ko umuntu wishingikirije ku mategeko aba atandukanye n’ubuntu bw’Imana (Abagalatiya 5:3–4).
Agakiza kabonerwa mu kwizera igitambo cya Yesu ku musaraba, atari mu bikorwa by’umubiri cyangwa amategeko.
5. Purgatori (ahantu ho kwezwa) itegura abantu kujya mu ijuru
Hari abigisha ko hari ahantu umuntu ajya akabanzamo agahanwa kugira ngo yishyure ibyaha bye mbere yo kwinjira mu ijuru. Ariko Bibiliya yigisha ko amaraso ya Yesu Kristo yeza ibyaha byose by’abamwizera burundu.
Pawulo mu 1 Abakorinto 3:11–15 ntiyavugaga kwishyura ibyaha, ahubwo yavugaga igeragezwa ry’imirimo y’abizera kugira ngo hamenyekane ingororano zabo, atari agakiza kabo.
6. Umuntu ashobora kwinjira mu ijuru akoresheje imirimo myiza
Abantu benshi batekereza ko imirimo myiza ishobora kubinjiza mu ijuru. Nubwo imirimo myiza ari ingenzi, ntishobora guha umuntu agakiza. Bibiliya ivuga ko “abakora amategeko bose bari munsi y’umuvumo” (Abagalatiya 3:10), kandi ko agakiza kabonerwa mu kwizera Yesu Kristo wenyine (Abaroma 3:22). Imirimo myiza ni imbuto zo kwizera, si yo isoko y’agakiza.
7. Umuntu akeneye ubufasha bwa Mariya kugira ngo yinjire mu ijuru
Hari abantu basenga Mariya bamusaba kubafasha kubona agakiza. Ariko Bibiliya yigisha ko hari Umuhuza umwe gusa hagati y’Imana n’abantu, ari we Yesu Kristo. Mariya ntiyashoboraga kandi ntashobora gutanga agakiza. Umuntu ushaka amahoro n’Imana agomba kwegera Yesu Kristo ubwe.
Iyi nkuru ni igitekerezo cya Dan Delzell. Twayikuye mu kinyamakuru Christian Post