× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubudasa bw’indirimbo ‘Nyigisha’ ya Ben na Chance – Isomo rikomeye ku bahanzi bitegura gusohora indirimbo muri 2025

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ubudasa bw'indirimbo ‘Nyigisha' ya Ben na Chance – Isomo rikomeye ku bahanzi bitegura gusohora indirimbo muri 2025

Ku bahanzi bose batekereza gusohora indirimbo muri uyu mwaka wa 2025, Ben na Chance babahaye isomo rikomeye binyuze mu ndirimbo yabo nshya Nyigisha.

Iyi ndirimbo itaramara kabiri imaze guhindura imyumvire ya benshi ku cyo umuhanzi akwiye kuba cyo, by’umwihariko abakorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Si ku bahanzi gusa, ni no ku bakunda Imana bose.

Indirimbo ishingiye ku kwicisha bugufi no kwemera ubushobozi bw’Imana
Nyigisha ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye busaba Imana kwigisha umuntu gukomeza guca bugufi nubwo yagira aho agera.

Mu magambo yayo yoroheje ariko afite imbaraga, Ben na Chance bagaragaza ko umuhanzi atagomba kwishyira hejuru nubwo yaba afite impano ikomeye.

Chance atangira aririmba ati:
"Nge wasohoye imbuto nkabiba, igihe kigeze nkavomerera, si nge wo gushimwa, hashimwe Yesu we ujya utuma imbuto zimera."
Aha agaragaza ko nubwo umuntu ashobora gukora umurimo w’Imana, atari we ugira ubushobozi bwo gutuma ibyo akora bigirira abandi umumaro, ahubwo ari Yesu ubikora.

Ben na we akomeza agira ati:
"Yesu, nyigisha intege nke zange, bitumen ntishyira hejuru. Nubwo nakomerwa amashyi, menye ko atari ayange, nyakugarurire."
Aya magambo akomeza igitekerezo cyo guca bugufi, agaragaza ko nubwo umuntu yakomera, agomba guhora yibuka ko ukwiriye gusingizwa atari we, ahubwo ari Imana.

Bose hamwe basubiramo aya magambo bagira bati:
"Nge wasohoye imbuto nkabiba, igihe kigeze nkavomerera, si nge wo gushimwa, hashimwe Yesu we ujya utuma imbuto zimera."
Ibi bigaragariza abahanzi bashaka gusohora indirimbo ko ubutumwa bwabo bugomba kurenga kwerekana ubuhanga bwabo, ahubwo bukaba ubuhamya buhamya Imana.

Amashusho n’ahantu heza bakoreye iyi ndirimbo

Mu rwego rwo gutambutsa neza ubutumwa bw’iyi ndirimbo, Ben na Chance bahisemo ahantu heza hegereye amazi, mu mugi mwiza cyane.

Iki cyemezo cyafashije iyi ndirimbo kugira isura nziza, bijyanye n’uburyohe bw’umuziki wayo.
Mu gihe abahanzi benshi basohora indirimbo zihimbaza Imana bagendeye ku majwi meza gusa, Ben na Chance bashyize imbere kwigisha no gusiga ubutumwa bwimbitse.

Isomo ku bahanzi bitegura gusohora indirimbo muri 2025

Abahanzi benshi bashya cyangwa n’abamaze kumenyekana bakwiriye kwigira ku ndirimbo Nyigisha. Iyi ndirimbo igaragaza ko gukora umuziki mwiza bidahagije; ni ngombwa no kugira ubutumwa bufite imizi, bushobora guhindura imitima ya benshi.

Muri make, Ben na Chance bashyizeho ubudasa binyuze mu bihangano byabo, bakaba badusigiye isomo rikomeye ryo kwicisha bugufi, kwirinda kwishyira hejuru, no kwibuka ko byose ari ku buntu. Ku bahanzi bitegura gusohora ibihangano bishya muri uyu mwaka, Nyigisha ni urugero rwiza rwo kwigiraho.

Ibere umuhamya wabyo wumva ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo Ben na Chance bise "Nyigisha"

Umugi wafatiwemo amashusho watumye ubutumwa buri mu ndirimbo burushaho kwakirwa neza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.