Kenya na Tanzania ni bimwe mu bihugu bikomeje kugururira amarembo ubutumwa bwiza mu ndirimbo z’igiswahili z’abanyarwanda.
Nyuma y’uko Israel Mbonyi, Papi Clever&Dorcas, James&Daniella bose bagiye basohora indirimbo ziri mu rurimi rw’igiswahiri zigahindura ibyanze guhinduka muri Kenya, kuri ubu amakuru meza agera ku bakunzi ba Paradise.rw ni indi ndirimbo nziza yitwa "Wastahili Bwana" yaririmbwe na Promise kuri ubu utuye muri leta ya Missouri mu mujyi wa Kansas.
Ni indi ndirimbo ikoze neza cyane ndetse nyuma yo kuyishyira hanze, abayumvise mbere barimo umunyamakuru wa Radio Umucyo witwa Steven Karasira batangarije Paradise ko iyi ndirimbo iri mu zikozwe mu giswahili cyiza.
Paradise.rw yagiranye ikiganiro na Promise Hope. Uyu muramyi yagize ati: "Iyi ndirimbo ya 1. Ni indirimbo nahawe na Mwuka Wera mu mwaka wa 2020". Yavuze ko yayivomye nyuma yo gutekereza urukundo rw’Imana, ubuntu ndetse na Mwuka Wera.
Promise Hope ni umwana wo mu batambyi dore ko se umubyara ari Pasiteri. Avuga ku mubyeyi we yagize ati: "Nisanze Papa wanjye ari umwe mu bashumba bafite ishyaka ryinshi n’umuhate mu gukorera Imana binyuze kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no kuramya no guhimbaza Imana doreko ari umunyamuziki".
Abajijwe ku cyerekezo cy’umuziki we, yagize ati: "Icyerekezo cyanjye ni ukugeza ku isi yose ubutumwa bwiza mu ndirimbo, nkomora imitima ikomeretse binyuze mu muziki".
Uyu mukobwa usengera mu itorero ryitwa "Shelter of Life Embassy" akunze kuvuga ko afata James na Daniella nk’ikitegerezo, agakunda cyane imiririmbire ya Israel Mbonyi nawe wigaruriye imitima y’abatuye muri Afrika y’iburasirazuba.
Mbonyi arakunzwe cyane by’umwihariko nyuma yo gusohora indirimbo zirimo "Nina Siri" imaze kurebwa n’abantu barenga miriyoni 21 mu mezi ane, "Nitaamini" imaze gusurwa n’abarenga 3.3 millions mu byumweru 2 ndetse na "Amenisamehe" imaze iminsi 2 ikaba imaze kurebwa n’abarenga 520k kandi biganjemo abatuye Kenya na Tanzania.
Amakuru akomeje gutangwa n’abatuye muri biriya bihugu binyuze mu butumwa batanga munsi y’indirimbo za Mbonyi, biragoye ko kuri ubu abaramyi bo muri biriya bihugu bakurikirwa nk’uko uyu muramyi utuye mu Rwanda akunzwe.
Uyu mukobwa Hope w’Imyaka 22 utangiranye umuziki imbaraga za Mwuka Wera, ni umwe mu baramyi beza bashobora kuba bahagararana na Mbonyi ku ruhimbi mu gihe yategura igitaramo muri biriya bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Impamvu tuvuga ibi ni ijwi rye rye ryiza, uburyo aririmba mu giswahiri adategwa ndetse n’uburyo yigirira icyizere kuri stage (urebera ku bitaramo yagiye akora asubiramo indirimbo z’abandi barimo Geraldine Muhindo n’abandi akabinyuza kuri YouTube).
Hope kuri ubu usengera mu itorero ryitwa "Shelter of Life Embassy", yatangiye kuririmba mu makorali y’abana mu rusengero akiri muto cyane dore ko se yakoraga buri cyose cyatuma akimeza gukura mu buryo bw’Umwuka ngo akure ashimwa n’Imana ndetse n’abantu nka Samuel.
Ibyo byatumye amenya gukorera Imana akiri mutoya. Ibi byatumye atangira kwandikira korali z’abana indirimbo akazigisha abandi bana baririmba mu ishuli ryo ku cyumweru (Sunday School).
Akimara gukura, yari afite inzozi zo gukomeza uwo muhamagaro, gusa ntibyahise bikunda ko ashyira ahagaragara indirimbo bitewe no kudahita abona ubushobozi bwo kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga nk’uko yabishakaga.
Icyakora ntiyamanitse inanga ahubwo yakomeje kujya aririmba mu Materaniro ku rusengero rwe ari nako atumirwa mu nsengero zitandukanye akajya kwamamaza ubutumwa bwiza.Yavuze ko yakomeje intego ye ndetse kubw’amahirwe cyera kabaye aza kumenyana n’umuramyi Jado Sinza ashimira nk’umwe mu bajyanama beza bakomeje kumuba hafi.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, yavuze ko akomeje gushima Imana ku bw’ubuntu n’ibitangaza imukorera, bityo akaba yizeza abakunzi ko yiteguye kubaha indirimbo z’umwimerere kandi akaba abizeza ko azabaha ubutumwa bwiza buzanira impinduka umubiri n’ubugingo.
Hope Promise yakiranywe yombi mu muziki usingiza Imana
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA HOPE PROMISE
Waaoo!! Amazing Song,Thank You Paradise.Rw,Viva ,Viva Hope.
Twishimiye iyi ndirimbo ya Hope Twizeye ko Uwiteka
Azamukoresha ibikomeye.
ni umuhanga ,cyane cyane mukuyobora
Indirimbo zo guhimbaza Imana.agakunda kubyinira Imana cyane.
Hejuru cyane Hope