Umuramyi Nsabimana Samuel yatangajeko afite inzozi zo kuzana kuri Kristo intama zazimiriye mu mahanga.
Muri Luka 10:2 haragira hati"Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye."
Iyo usomye iri jambo ry’Imana, rikwereka ko abavugabutumwa bafite akazi gakomeye ko kuzanira Kristo intama zazimiriye mu mahanga.
Ibi byatumye Nsabimana Samuel yifashisha umuhamagaro we wo kuririmba yiyemeza kubwira abantu urukundo rwa Kristo Yesu nk’inzira yonyine ikura abantu mu byaha ikabinjiza mu muryango w’abana b’Imana, bityo bakitwa abaragwa b’ubugingo buhoraho ku bwo kwizera igitambo cy’amaraso y’umwana w’Imana. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Amazina ye bwite ni Nsabimana Samuel akaba akoresha izina rya Samuel E official ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube. Kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yaherewe Ubuntu impano yo kuririmba cyera dore ko yatangiye kuririmbira Imana ubwo yigaga mu mashuri abanza nyuma yo kuvukira mu muryango w’abana b’ Imana.
Ibi byatumye azirikana indirimbo igira iti: "Ndetse ubwenge n’umutima bikorere Umwami Yesu", yihatira kubika ijambo rya Kristo mu mutima we kugira ngo atiyanduza.
Ibi byamuhaye kugendana ibanga abandi batagendana: Kuririmba Kristo umurimo aho kuririmba uwo yumvanye abandi.
Kuri ubu ahamya ko afite ibihangano birenze 20 byasohotse akaba akomeje gusohora n’Izindi ndirimbo dore ko ubutumwa bwiza ari isoko idakama muri we idudubiza nk’amazi yo ku musozi.
Samuel amaze gushyira zimwe mu ndirimbo ze ku mbuga zicuruza umuziki no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha nka YouTube, TikTok, Amazon, iTunes, Boomplay, Facebook na nstagram.
Ni umwe mu bahanzi bakora cyane. Mu mezi abiri ashize yashyize hanze zimwe mu ndirimbo nziza z’impemburabugingo zirimo: Jehovah shama na Mimi mu Christo. Ni indirimbo zuje ubutumwa buvuga ku mbaraga n’ubwiza bw’Imana, bugose ubwoko bw’Uwiteka bukaturinda mu gihe turi maso cyangwa dusinziriye .
Abajijwe ku ntumbero ye ndetse n’ahazaza he mu muziki, yagize ati: "Ngambiriye kugeza kuri benshi ubutumwa bwiza mu ndirimbo bakumva ijambo ry’Imana bagahumurizwa n’ubutumwa bwiza bityo bagahindukirira Kristo bakamwakira nk’umukiza wabo."
Yobu 28:28 hagira hati: "Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka" Niryo jambo afata nk’Imvumba anyweraho buri munsi akanayisangiza abakunzi be.
Uyu muramyi wasabye abakunzi be kumva ubutumwa bukubiye mu bihangano bye no kugandukira Uwiteka, yateguje indirimbo yo mu gitabo. Iyi ndirimbo yitegura kumurika mu buryo bw’amajwi n’amashusho y’agatangaza yitwa "Ibyimana ikora" ya numero ya 45
Yasoje ikiganiro asaba abakunzi be guhora biteguye "kuko tutazi umunsi n’isaha Kristo azagarukiraho".
Nsabimana Samuel yatangaje Intumbero afitiye ubwami bw’Imana ateguza n’indirimbo yo mu gitabo