× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byukusenge Claire arashimira abakunzi be nyuma y’uko indirimbo ye ’Urakwiriye Yesu’ yongeye gukundwa cyane

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

 Byukusenge Claire arashimira abakunzi be nyuma y'uko indirimbo ye 'Urakwiriye Yesu' yongeye gukundwa cyane

Nyuma yo guhura n’akaga ko kwibwa konti ya YouTube yari amaze kubakaho izina, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Byukusenge Claire yongeye kugira icyizere nyuma yo kongera kubona abakunzi be bamushyigikiye ku mbuga nkoranyambaga, bagakunda indirimbo ye "Urakwiriye Yesu" yari yarasibanywe na konti ya mbere.

Indirimbo "Urakwiriye Yesu", yongeye kuboneka kuri YouTube ku itariki ya 27 Mata 2025, kuri konti nshya yitwa CLAIRE Official, nyuma y’igihe konti ye ya mbere yibwe.

Iyi ndirimbo yatangije ubuzima bushya kuri konti ye nshya ya YouTube, kuko ari yo yahisemo nk’intangiriro nshya yo gukomeza umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza yari yaratangiye ariko agakomwa mu nkokora n’uwamwibiye iya mbere yakoreragaho umurimo w’Imana.

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, mu kiganiro yagiranye na Paradise, Byukusenge Claire yagaragaje ibyishimo n’ukuntu yanyuzwe n’urukundo akomeje kwerekwa n’abakunzi b’ibihangano bye. Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire, imigisha y’Imana ibagwireho.”

Ni amagambo agaragaza ishimwe ryimbitse ku bantu bose bakomeje kumuba hafi, bakamushyigikira mu bihe bikomeye no muri uru rugendo rushya yatangiye.

Byukusenge Claire yakomeje gushishikariza abakunzi be gukomeza gutera inkunga umurimo w’Imana binyuze mu buryo bworoshye: gukora Subscribe, Like, Share, ndetse no kugaragaza ibitekerezo byabo kuri video ze. Nk’uko yabivuze, ibi bifasha ubutumwa bwiza gukomeza gusakara bukagera ku bantu benshi.

Mu myaka yashize, Claire yari yarubatse izina binyuze mu ndirimbo nka "Umusaraba", "Ntajya Ahinduka", n’izindi zagiye zikundwa cyane. Nubwo konti zari ziriho yibwe, ntiyacogoye, ahubwo yemeye ko Imana ikomeza kumukoresha, imuha ubundi buryo bushya bwo gukomeza umurimo wayo binyuriye kuri iyi konti nshya.

Indirimbo ye nshya "Urakwiriye Yesu" ni iyo guha icyubahiro no guhimbaza Imana yonyine, kandi igaragaza ko abari mu Mana bashinga kandi bagakomera mu gihe cyose. Claire yavuze ko ubutumwa bwe butagamije gusenya aho abandi bageze, ahubwo ko yifuza gukorana n’abandi mu kubaka umurimo w’Imana.

Byukusenge Claire akomeje urugendo rw’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Gukomera ku Mana, kudacika intege no kugira umutima w’ishimwe ni byo bimuranga muri uru rugendo rushya.

Abakunzi be na bo barasabwa gukomeza kumuba hafi, kugira ngo ubutumwa bwe bwaguke bukomeze kugera ku bantu benshi bashobora guhindurirwa ubuzima n’ayo magambo y’ihumure n’icyizere aba mu ndirimbo ze.

Kureba indirimbo Urakwiriye Yesu kuri YouTube ni ukumushyigikira! Yirebe nonaha:

Umuhanzikazi Byukusenge Claire arashimira abakunzi be nyuma y’uko indirimbo ye ’Urakwiriye Yesu’ yongeye gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Urakoze nawe muntu wacu kandi imana ibirimo

Cyanditswe na: NSANZIMANA Jean Bosco   »   Kuwa 13/05/2025 09:32

May God bless her

Cyanditswe na: noel  »   Kuwa 13/05/2025 09:14

IMANA ikomeze imwagure

Cyanditswe na: kabatesi  »   Kuwa 13/05/2025 09:08

Imana ishimwe ikomeje kumushyigikira natwe turahari kubwawe

Cyanditswe na: Grace Bamporiki   »   Kuwa 13/05/2025 06:55

Nakomere atere imbere Imana imufiteho umugambi mwiza

Cyanditswe na: mama Remy  »   Kuwa 13/05/2025 05:06