× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Itsinda rya Gospel Ministry ryatanze imihogo nk’igitambo gishimwa n’Imana mu ndirimbo "Ngwino usange Yesu"

Category: Choirs  »  July 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Itsinda rya Gospel Ministry ryatanze imihogo nk'igitambo gishimwa n'Imana mu ndirimbo "Ngwino usange Yesu"

Itsinda rya Gospel Ministry ryahumurije abarushye n’abaremerewe mu ndirimbo "Ngwino usange Yesu". Muri iyi nkuru, turifashisha ibyanditswe byera mu gusobanura urugendo rw’iri tsinda.

Zaburi 137:1-4 "Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu.
Zaburi 137:3

Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati “Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni. Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?"

Iyi ni Zaburi yaririmbwe n’Abayuda bagaragaza ibihe by’umwijima babayemo ubwo bari mu gihugu cy’i Baburoni mu bunyage. Ni Zaburi yasubiwemo n’umuramyi Israel Mbonyi.

Akenshi uzasanga abantu benshi iyo bageze mu gihugu cy’amahanga bahindura imyifatire kuberako batabazi. Ugasanga umuntu yishoye mu ngeso yahishaga iwabo. Gusa ariko si ko bimeze kuri aba bana b’Imana babarizwa mu itsinda rya Gospel Ministry.

Nyuma yo kwisanga muri USA ku mugambi w’Imana, bagendanye amasezerano basezeranye n’Uwiteka mu mitima yabo bituma biyemeza komatana na Kristo no kudatukisha izina rye mu mahanga.

Ku bw’ibyo, biyemeje gutanga imihogo yabo nk’igitambo gishimwa n’Uwiteka maze si ukuyiririmbira karahava. Ku bw’ibyo nka Paradise reka twamamaze imirimo Imana yabakoresheje.

Kuri ubu iri tsinda ryasohoye indirimbo yitwa "Ngwino Usange Yesu". Ni imwe mu ndirimbo yanditse neza, zifite amajwi meza yakoranywe ubuhanga n’amashusho meza cyane yafatanwe ubunyangamugayo n’ubunyamwuga n’imyambarire y’akataraboneka.

Ni ndirimbo rwose aba baririmbyi baririmbye ubona bishimye, birekuye, mbese ubona ko bafite intego yo gukiza imitima irembejwe n’ibyaha ndetse n’intimba.

Iri tsinda ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) rigizwe n’abaririmbyi b’abahanga rikabamo n’amazina azwi muri Gospel nk’umuramyi Aime Frank akaba n’umutoza w’amajwi waryo na Felix Muragwa Umuyobozi Wungirije.

Aganira na Paradise, Felix Muragwa Umuyobozi Wungirije muri iri tsinda, yagize ati: "Ubutumwa dushaka gutanga ni ukubwira abarushye n’abaremerewe ngo baze basange Yesu abaruhure, abaruhijwe n’ibyaha, abaruhijwe n’ubuzima n’ibibazo baze Yesu abaruhure. Uretse iyi ndirimbo, iri tsinda rikaba rikomeje gukora ibitaramo".

Agaruka ku bitaramo, yagize ati: "Tumaze gukora ibitaramo bibiri kimwe cyabaye umwaka ushize mu kwezi kwa cyenda ndetse n’kindi gitaramo cyabaye mu buryo bwa ’Live recording’ yabaye mu kwezi kwa gatanu".

Felix yakomeje avuga ko bateganya n’ibindi bitaramo mu kwezi kwa 7 hagati ya 26-28. Ni ibitaramo bizabera muri Leta ya Indiana hakaba hakomeje gutegurwa n’ibindi bitaramo mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha album nshya ndetse no kuvuga ubutumwa.

Iri tsinda ririmo abandi baririmbyi bazwiho kugira amajwi meza nka Diane, Nganire, Patrick n’abandi rikomeje gushyira itafari ku muziki wa Gospel by’umwihariko muri Diaspora

Intego y’iri tsinda akaba ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’uko izina ryayo rivuga. Ni insanganyamatsiko iboneka muri Matayo: 28:19-20.

Iri tsinda ryatangiye ari itsinda ry’abaramyi bake bishize hamwe nyuma yo kwizanga Imana yabahurine mu mujyi wa Phoenix. Ku ikubitiro, abantu 6 bahuje umutima bashinga iri tsinda riyobowe neza kuri ubu.

Kuri ubu rigizwe n’abaririmbyi 40. Umuyobozi w’iri tsinda yitwa Ndimubera Muhoza umwe mu bantu beza barangwa n’umutima mwiza, gukorana na bagenzi be neza no kwicisha bugufi.

Iri tsinda rikomeje kugwiza imirimo nk’imibavu ihumura neza rikaba ririmo abavugabutumwa b’umuhamagaro ndetse bakaba bakora n’ibindi bikorwa by’urukundo nko gufasha abantu no kuvumbura impano z’abakiri batoya wagereranya na Zahabu zitwikirije amazi.

Gospel Ministry yashyize hanze indirimbo "Ngwino usange Yesu"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.