× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Holy Church of CMA yateguye igitaramo gikomeye cyatumiwemo abarimo umuramyi Muhoza Maombi

Category: Ministry  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Holy Church of CMA yateguye igitaramo gikomeye cyatumiwemo abarimo umuramyi Muhoza Maombi

Itorero rya Holy Church of CMA ribarizwa muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Noheli.

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yesaya 61:1-5 ahagira hati "Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe".

Iri torero riyoborwa n’Umushumba witwa Rev Amos Mukoza, ryatumiye abakozi b’Imana batandukanye barimo abahanzi bazwi muri kiriya gihugu nka Philemon Gashabuka, Janvier Izayi uherutse gusohora indirimbo "Narabohowe" ndetse n’Umuramyi Muhoza Maombi Honette uherutse gusohora indirimbo "Amakamba" imwe mu zanditse amateka mu mwaka wa 2023 ahanini bitewe n’amashusho ya rurangiza.

Paradise.rw yagiranye ikiganiro na Maombi Muhoza Honette atangaza ko yiteguye iki gitaramo. Uyu muramyi akaba yagize ati: "Niteguye gufatanya n’abakunzi ba Gospel kwizihiza Noheli no kwinjira n’umwaka mushya muhire wa 2024 turi mu mwuka".

Uyu muramyi wakoranye indirimbo yitwa "Amashimwe" na Patient Bizimana ndetse akaririmbana na Gentil Bigizi indirimbo yo mu Gitabo yitwa "Iby’Imana ikora", ni umwe mu baririmbyi bagize umwaka mwiza wa 2023.

Uretse kwitabira ibindi bitaramo muri USA, akomeje kugabura indirimbo ziryoshye. Amakuru Paradise.rw ifite avuga ko uyu muramyi yenda gushyira hanze indi ndirimbo mu gihe cya vuba.

Rev Past Aimable Bidogo azaba ahabaye, ndetse na Alex Shinga umwe mu ba Pianists bakunzwe cyane nawe azitabira iki gitaramo. Iki gitaramo cy’iminsi 3 kizasozwa kuri uyu wa 25/12/2023 mu rusengero rwa Holy Church of CMA.

Muri Amerika hagiye kubera igiterane gikomeye cya Noheli

MUHOZA MAOMBI WARIRIMBYE "AMAKAMBA" ATEGEREJWE MURI IKI GITERANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.