× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Hamenyekanye abaramyi bazafatanya na Nkomezi Alexis mu gitaramo cyiswe "Turacyakwizeye Live Concert"

Category: Artists  »  September 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Hamenyekanye abaramyi bazafatanya na Nkomezi Alexis mu gitaramo cyiswe "Turacyakwizeye Live Concert"

Umuramyi Nkomezi Alexis yamaze gutangaza urutonde rw’abaramyi n’abavugabutumwa bazafatanya nawe guhimbaza Imana mu gitaramo cy’amateka cyiswe "Urakomeye live Concert".

Aime Frank, Eric Byiringiro, Bienvenue Kayira, Dismas Nshuti, Fiston Bujambi nibo baramyi bategerejwe kuzafatanya na Nkomezi Alexis muri iki Gitaramo cyo kuwa 22/09/2024 mu gihe Pasthor Thithe Gatako azagabura ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana.

Ni igitaramo kizabera mu rusengero rwitwa "Hope of Life International Church" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari na ho atuye. Nkomezi Alexis ni umwe mu baramyi b’abanyarwanda batuye muri Amerika kuri ubu bafashe neza imfatiro za Gospel.

Paradise yegereye Nkomezi Alexis aduha amakuru kuri iki Gitaramo. Yagize ati: "Turacyakwizeye Live Concert ni igitaramo gifite intego yo kubwira Imana ko tukiyizeye uko byaba biri kose, ndetse no gukangurira abantu gukomeza kwizera Imana batitaye ku bihe banyuramo."

Yakomeje avuga ko iki Gitaramo yacyitiriye imwe mu ndirimbo ze nziza burimo ubutumwa bwururutsa imitima ihabye. Yagize ati: "Nk’uko nabivuze haruguru, turacyakwizeye ni indirimbo ibwira Imana ko yukiyifitiye icyizere ko n’ibisigaye, n’ibitugora, n’ibyo tunyuramo bitunaniza, …. \Turacyayizeye izabikora ariko kandi yibutsa abantu ko tugomba kuyinambaho kuko niyo yonyine ibishoboye kandi yo kwizerwa".

Uyu muramyi wahembuje benshi ibihimbano by’umwuka mu ndirimbo nka "Goligota", "Mana uri mwiza", "Turacyakwizeye", "Imbaraga za Yesu" n’izindi benshi bamubonamo umutaramyi mwiza mu buryo bwa live bakaba bamubona mu ishusho yo guhesha benshi ibyishimo n’amahoro yo mu mutima, binyuze mu bihimbano byiza by’Umwuka n’amashimwe.

Nkomezi Alexis ni umukristo wizera Imana kandi uyikunda cyane, ni umugabo uhamye kandi ushikamye mu muhamagaro akaba afite umugore n’abana babiri.

Aime Frank, Eric Byiringiro, Bienvenue Kayira, Dismas Nshuti na Fiston Bujambi mu baramyi bategerejwe kuzafatanya na Nkomezi Alexis

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.