Felix Muragwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahurije abaramyi b’amazina mu gitaramo kizafatirwamo amashusho y’indirimbo ze.
Diaspora Nyarwanda ikomeje gushibukamo amashami meza mu nyungu z’ubwami bw’Imana. Abizera beza basobanukiwe ko umwuka wera ariwo utanga ubugingo (Yohana 6:63).
Uko Niko umuzabibu wera imizabibu,umukindo ukera imikindo, Ijambo ry’umusaraba rigatanga ubugingo ndetse n’agakiza. Ibyo byose bikomeje gutuma Imana yongera abasaruzi nk’uko Kristo yivugiye ati"ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bakeya (Luka 10:2-3).
Kuri ubu,Felix Muragwa yegeranyije abasaruzi barimo Bonke,Jacques Bihozahara Bienvennue Kayira abahuriza mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana. Ni kuri iki cyumweru tariki 31/03/2024 muri Leta ya Arizona.
Aganira na Paradise, Felix Muragwa yavuze ko yateguye iki gitaramo hagamijwe kwamamaza ubutumwa bw’umwami Yesu Kristo nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri matayo 28:19-20: Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,mubabatize mu izina rya Data wa twese n’umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.
Yavuze ko kubw’ubu butumwa biteguye kwifashisha intwaro zose z’Imana hagamijwe kugeza ubutumwa bwiza Aho amaguru yabo atabasha kugera. Yongeye ko iki gitaramo kizafatirwamo amashusho kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza, kwamamaza umusaraba wa Yesu Kristo ndetse n’agaciro k’amaraso ya Yesu Kristo.
Agaruka ku gaseke gapfundikiriwe abakunzi be yavuze ko muri iki Gitaramo abikiye abazitabira uyu murariko ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze nshya zizahembura imitima ya benshi afatanyije na bagenzi be.
Yongeyeho ko nyuma y’iyi shooting azakomeza kumara umwuma wo mu buryo bw’Umwuka abakunzi be binyuze mu mishinga itandukanye afite muri studio akaba ashimagiza mwuka wera ukomeje kumunyuzamo ubutumwa bwiza.
Felix Muragwa ni umugabo wubatse akaba afite umugore 1 n’umwana 1. Kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri Arizona mu mujyi wa Fenix. Uyu muramyi umuhamagaro we watangiriye mu ishuli ry’icyumweru (Sunday School).
Uyu muhamagaro waje gukomeza gukura akomereza uburirimbyi mu matsinda atandukanye kugeza igihe yamurikiye impano ku mugaragaro akinjira muri career Solo. Yaje kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2018 nyuma yo kugera muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Felix Muragwa kuri ubu afatwa nk’umuhanzi ufite icyerekezo cyiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo Uduhembure, Inshuti, Dushobozwa, na Amahoro Masa yakoranye na Diane Zebedayo.
Felix Muragwa ufitanye amateka na Diane Zebedayo yahuje abasaruzi mu gitaramo kizafatirwamo amashusho