× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Bertrand Mugiraneza wavuzwe imyato na Serge Iyamuremye yashimye Kristo mu ndirimbo "Ni ukuri" - VIDEO

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Bertrand Mugiraneza wavuzwe imyato na Serge Iyamuremye yashimye Kristo mu ndirimbo "Ni ukuri" - VIDEO

Ubutumwa bwiza bukomeje kubwirizwa mu mahanga yose binyuze mu banyarwanda batuye hirya no hino ku isi by’umwihariko abaramyi bakomeje kwiyongera.

Kuri ubu Bertrand Mugiraneza utuye muri Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ni ukuri" ishimangira urukundo rwa Kristo Yesu wemeye kuba inshungu.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Paradise, yagize ati: "Ni indirimbo yashibutse ku kwibuka urukundo rwa Kristo Yesu Kristo rwatumye amfira akambera isoko y’ubugingo bhoraho".

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, uyu muramyi yumvikana agira ati: "N’ukuri ineza n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka".

Iyi ni indirimbo ya 2 ashyize hanze nyuma yo guhuza imbaraga na Serge Iyamuremye bagasubiramo indirimbo "Amashimwe" ya Serge Iyamuremye umufashe ukuboko.

Bertrand kuri ubu utuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika hakaba hashize igihe gitoya yerekeje muri kiriya gihugu.

Avuga ko yatangiye umuziki nyuma yo kumva indirimbo "Amashimwe" ya Serge iyamuremye akumva yenda kwiyahura.

Yahise afata umwanzuro wo gukorera Imana agatera isi umugongo. Nyuma yo kuganira na Serge iyamuremye, basubiyemo indirimbo "Amashimwe".

Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Bertrand, Paradise yaganiriye na Serge Iyamuremye. Abajijwe niba ari Manager wa Bertrand, yabiteye utwatsi.

Serge yagize ati: "Ntabwo ndi Manager we, ndi umuvandimwe wo muri Kristo, ndi gukora uko nshoboye kugira ngo nshyigikire umurimo Imana yamuhamagariye kuko twaganiriye ambwira ubuhamya bwe numva ngize icyifuzo cyo kumufasha uko nshoboye".

Serge yongeyeho ati: "Afite impano idasanzwe, sI no kuririmba gusa hari n’ibindi biri muri we bizagenda bimenyekana".

Bertrand Mugiraneza yasabye abakunzi ba Gospel kumuba hafi na cyane ko uyu mwaka yiteguye gusohora indirimbo nyinshi. Iyi ndirimbo ye nshya iboneka kuri shene ya YouTube ya Bertrand Mugiraneza.

Bertrand Mugiraneza ni impano idasanzwe yo guhangwa amaso

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BERTRAND MUGIRANEZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.