× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Abantu amagana bakiriye agakiza mu giterane “Hearts on Fire” cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 13

Category: Ministry  »  yesterday »  Sarah Umutoni

USA: Abantu amagana bakiriye agakiza mu giterane “Hearts on Fire” cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi 13

Abantu barenga 13,000 bitabiriye igiterane "Hearts on Fire Student Conference" (HOF), inama nini y’urubyiruko y’ububyutse n’ivugabutumwa, aho amagana bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu ntara 20 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba tariki ya 21–22 Ugushyingo, muri LeConte Center, inyubako yakira inama n’ibitaramo iherereye muri Pigeon Forge, Tennessee.

Scott Carter, washinze Hearts on Fire, yabwiye The Christian Post ko abanyeshuri 290 bafashe icyemezo cyo kwemera Kristo, 260 bongera kwiyegurira Yesu, naho 52 bafata icyemezo cyo kubatizwa.

Carter yagize ati: “Hari ibihe byiza byinshi twanyuzemo, ariko ibinteye ishema cyane ni uko mbona abanyeshuri bitabaza Kristo ngo bagire umubano wa bugufi na We. Ni cyo gituma HOF yabayeho; intego yacu ni ukugeraho abatamenya Kristo.”

Carter yakomeje avuga ko nyuma y’umunsi wa nyuma w’igiterane yasengeye n’abahungu babiri biga mu mashuri yisumbuye bari bamaze amezi basengera inshuti yabo itizera, bayizanye mu giterane.

“Aba bahungu bombi bari bamaze amezi menshi basengera ko inshuti yabo yakizwa. Bayizanye muri HOF, Imana ikora mu buzima bwayo, maze iwe kwemera Kristo,” uko ni ko yabisobanuye.’

Uretse amasengesho n’indirimbo zihimbaza Imana byaranze iki giterane, hanakusanyijwe inkunga irenga $19,000 yo gufasha banki y’ibiribwa yo muri Tennessee.

Carter yavuze ko umubare munini w’abitabiriye uturuka ku kuba iki giterane kimaze imyaka myinshi, kuko cyatangiye mu myaka ya 1980, bituma kizwi cyane.

“Dufite abayobozi b’urubyiruko baza n’imik he r n’urubyiruko bayobora, nyamara nabo baritabiriye HOF bakiri abakiri bato,” byavuzwa na Carter.

Yongeyeho ati: “Kubera ko dufite abigisha b’ijambo ry’Imana bafite impano, ndetse n’indirimbo zo kuramya zifite ingufu, ibyo byose bituma abantu bakomeza gutangwa n’iki giterane.”

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa bwa HOF ntibuhinduka: Kristo wabambwe, wazutse mu bapfuye kandi akaba azagaruka. Iteka dusangiza abantu urukundo rwa Kristo tubinyujije mu ivugabutumwa. No mu zindi nama zabanje, iyi niyo nsanganyamatsiko ikomeye.”

Ku birebana n’abafashe icyemezo gukurikira Kristo, Carter yavuze ko bafite uburyo bwo gukurikirana no gufasha aba bakirisitu bashya mu rugendo rwabo rw’ukwizera.

“Buri wese ufata icyemezo ashyiraho ifishi ibiri,” Carter asobanura. “Twebwe dukomeza kopi imwe, indi igahabwa pasiteri cyangwa umuyobozi bajyanye, kugira ngo bakomeze kubakurikirana bageze mu rugo.”

Aba bafashe ibyemezo kandi bahabwa impapuro z’ubutumwa bwa Billy Graham bwitwa “Steps to Peace with God” hamwe n’agatabo ka North American Mission Board ka Southern Baptist Convention kitwa “Welcome To The Family.”

Nk’uko urubuga rwabo rubigaragaza, Hearts on Fire yatangije inama yayo ya mbere mu 1987, yitabirwa n’abanyeshuri bari hagati ya 150.

Mu myaka yakurikiyeho yakiriye abavugabutumwa n’abahanzi bakomeye barimo Louie Giglio, Tim Tebow, Kirk Cameron na Will Graham.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.