× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

US: Yvette Uwase yeretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo "Nzahagarara" yakoranye na Serge Iyamuremye-VIDEO

Category: Artists  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

US: Yvette Uwase yeretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo "Nzahagarara" yakoranye na Serge Iyamuremye-VIDEO

Umuhanzikazi Yvette Uwase utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi mu ndirimbo yitwa "Ndareba" yakoranye na Adrien Misigaro uzwiho gufasha cyane abanyempano bashya, yeretswe urukundo rwinshi muri "Nzahagarara" yakoranye na Serge Iyamuremye.

Yvette Uwase amaze gukora indirimbo eshanu (5) ari zo: "Hari umunsi" yakoranye na mukuru we Soleil, "Thankful", "Ubwihisho", "Nzahagarara" yakoranye na Serge Iyamuremye ndetse na "Ndareba" yakoranye na Adrien Misigaro ari nayo yatumbagije izina rye dore ko mu mwaka umwe imaze kuri Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 141.

Kuwa 15 Gashyantare 2023 ni bwo uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo nshya "Nzahagarara" yakoranye na Serge Iyamuremye usigaye utuye muri Amerika. Ni indirimbo ifite iminota itanu n’amasegonda cumi n’atatu, bakaba baririmbamo ko Imana itandukanye n’abantu kuko icyo ivuze kiraba, kandi ko abakiranutsi babeshwaho no kwizera Imana.

Aba baramyi baterura bagira bati "Ya masezerano wampaye, witeguye kuyasohoza, abakiranutsi babeshwaho no kwizera Imana, nzahagarara ku musozi wawe ntegereze icyo wavuze. Uca inzira ahatari inzira, ushinga iriba ahari ubutayu. Icyo wavuze nubwo cyatinda amaherezo uzagishyitsa".

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo kuri Youtube, benshi bayikunze cyane. Niyirora Xavelline yanditse ati "Ooohhh iyi ndirimbo insanze ntegereje isezerano mbese ndi mu bihe by’iyi ndirimbo neza kand ndizeye ko ntar ugamba ruri bunsinde turi kumwe n’Imana. Dear worshipers may rain of blessings falls on your shoulders".

Kayigema Pacy ati "Ndahiriwe Mwami wanjye kuba turi kumwe, muhabwe umugisha ku bw’indirimbo nziza idukomeje mu rugendo.....". Dina uri i Burundi yagize ati "Nta rugamba rwantsinda turi kumwe. Urakoze Yvette, ndafashijwe cyane, Imana iguhe umugisha".

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi cyane nk’uko bigaragara mu bamaze kuyireba dore ko bamaze kuba ibihumbi 32 mu minsi ibiri itatu. Benshi bayikundiye ubutumwa burimo, abandi baryoherwa cyane n’amajwi y’aba baramyi by’umwihariko Yvette. Hari uwanditse ati "Nakunze cyane ijwi rye [Yvette] ryuzuye urukundo n’umuhate by’umuziki no kwigirira icyizere. Woahhhhhh".

Yvette aratanga icyizere mu muziki wa Gospel

Yvette azwi cyane mu ndirimbo "Ndareba" Ft Adrien Misigaro

Serge ni umwe mu byamamare bikunze gufasha impano nshya

Amaze gukora indirimbo eshanu

Serge akomeje ivugabutumwa nyuma yo kujya gutura muri Amerika

Yvette, umuhanzikazi wo kwitega mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NZAHAGARARA" YA YVETTE FT SERGE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.