× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twongeye twataramye kuri ADEPR Gatenga hamwe na Korali Bethel n’andi y’ibigugu i Kigali

Category: Choirs  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

Twongeye twataramye kuri ADEPR Gatenga hamwe na Korali Bethel n'andi y'ibigugu i Kigali

Itorero rya ADEPR Gatenga riherereye mu mujyi wa Kigali ryabateguriye ibyiza gusa.

Kuri uyu wa 15 Gashyantare ubwo imiryango yose ikiri mu byishimo byo kwizihiza umunsi w’abakundana, igiye gukomereza mu bihe byiza byo gutaramira lmana. Ni igiterane cyateguwe na ADEPR Gatenga, kikaba kirimo ibyamamare byinshi n’amakorali akunzwe cyane muri iki gihugu.

Iki giterane kizamara iminsi ine, kizatangira ku wa 15 kugeza 18 Gashyantare 2024 kuri ADEPR Gatenga. Iki giterane gifite intego igira iti: "None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha wubakire Uwiteka inzu nk’uko yabikubuzeho (1 Ngoma 22:11).

lki giterane kizakoramo amakorali yose yo kuri iri torero nka korali Beulah, Ukuboko kw’iburyo yamenyekanye cyane, Elayo, Nayoti, Nyota ya Alfajiri, Holy Nation ndetse na Korali y’abashyitsi nka korali Jehovanis ya ADEPR Kimisange na Korali La Lumiere by’umwihariko hari korali izaturuka mu ntara y’iburengerazuba kuri ADEPR Kamembe iyo ntayindi ni Korali Bethel.

Ndetse hazaba hari n’umuvugabutumwa wasizwe amavuta na nyagasani ukoreshwa n’lmana akomora imitima yuzuye intimba Ari we Rev. Pastor Kanamugire. Iki giterane kizegereza abantu ku Mana kandi abenshi bahahembukire.

Ni ikaze ku bantu bose by’umwihariko utuye mu mujyi wa Kigali ntukwiriye gucikanwa n’ibi bihe byiza ADEPR Gatenga yateguriye abanyarwanda bose. Ijambo ry’lmana riravuga ngo mwishakire amazi azabatunga hakiri kare, na we ni igihe cyawe hakiri kare ntiburira ukishakira impamba izakwambutsa.

Kuri ADEPR Gatenga hagiye kubera igiterane gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.