× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Philadelphia Choir ya ADEPR Nyamata yakoze indirimbo ihumuriza abari mu rugendo rugana mu ijuru

Category: Choirs  »  1 month ago »  Our Reporter

Philadelphia Choir ya ADEPR Nyamata yakoze indirimbo ihumuriza abari mu rugendo rugana mu ijuru

Philadelphia Choir ya ADEPR Nyamata yashyize ahagaragara indirimbo nshya yitwa “Ishimwe Ryanjye”, ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ndetse no gushima Imana.

"Ishimwe Ryanjye" ni indirimbo igamije guhumuriza abakristo bari mu rugendo rugana mu ijuru, ibashishikariza gukomeza kwizera no kumva ubwitange bw’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Philadelphia Choir ni umutwe w’abaririmbyi babarizwa mu karere ka Bugesera, mu itorero ADEPR, Ururembo rwa Ngoma, Paruwasi ya Nyamata.

Uyu mutwe w’abaririmbyi ukora umurimo wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo, nk’uko Paradise yabitangarijwe n’umutoza w’amajwi muri Philadelphia Choir, Ishimwe Patrick.

Yagize ati: “Intego ya Korali ni ukuririmba indirimbo zihimbaza Imana, bigamije gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.

Ariko uretse ivugabutumwa, hari kandi gahunda zo gutegura ibiterane binini ku bufatanye n’andi makorari, bigamije guhindurira benshi kuri Kristo, gufasha abatishoboye, gusura abarwayi, no gukora ibindi bikorwa by’urukundo.”

Philadelphia Choir yatangiye gukora umurimo mu 1992, ikaba yari igizwe n’abaririmbyi 32. Mu 1994, iyi Korali yarahungabanye cyane kuko benshi mu baririmbyi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo na Hitimana Raphael wari Perezida wa Philadelphia Choir.

Nyuma y’ibihe bikomeye, abaririmbyi basigaye barongeye bihuriza hamwe bongera gukomeza umurimo wo kumvikanisha ubutumwa bw’ihumure, amahoro n’isanamitima mu ndirimbo.

Kugeza ubu, Philadelphia Choir igizwe n’abaririmbyi barenga 105, barimo abagabo 20, abagore 49, n’urubyiruko 36, ndetse bafite indirimbo zirenga 203.

Mu mpera za 2017, bakoze album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo 10, kandi izo ndirimbo zose zatunganyijwe mu buryo bugezweho bwo gutunganya amajwi n’amashusho.

Muri 2024, bashyize hanze album ya kabiri, nayo igizwe n’indirimbo 10 zitunganyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, ndetse indirimbo ya mbere kuri iyo album yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Indirimbo yabo nshya, “Ishimwe Ryanjye”, ni indirimbo ifite ubutumwa bw’ukwiyegurira Imana no kuyishima ku bw’ubugingo n’ubuzima bwiza umuntu abona.

Iyi ndirimbo ikangurira abakristo kwibuka urukundo rw’Imana ndetse no gushimira ku mpano zose z’ubuzima, naho ugereranyije, bituma abakristo bibuka ko urugendo rwabo ruganisha mu ijuru.

Philadelphia Choir ikomeje gutanga urugero rwiza rwo guhamya ukwizera no kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo.

Philadelphia Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ishimwe Ryanjye”

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ISHIMWE RYANJYE" YA PHILADELPHIA CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nkunda korari Philadelphia cyane kuko Na Marraine wange niyo aririmbamo kakaba arakarusho kantera kuyikunda ikirushije byose nuko lyindirimbo basoho ye yitwa lshimwe Ryange inkora Kumutima cyane lbyanyu byose nibyiza mwa korari mwe cyane ko mufite naba ririmbyi baba kiristo lmbere Ni Nyuma Murusengero ndetse nohanze . Korari Philadelphia ndabashimira cyane Kuko Muvuga ubutumwa Muburyo bwo kuririmba ndetse Mukana buvuga mwita ku bababaye .ndabibakundira 1mukwezi muge mutegura igiterane Ndabakunda

Cyanditswe na: cadette Marthe  »   Kuwa 22/01/2025 20:34