Bwana Jean Damascene Muhayimana umaze imyaka 25 muri Baraka Choir yatangaje ibihe 3 bisharira, indirimbo ya Baraka choir imuhumuriza n’umwenda abereyemo iyi korali ayoboye.
Uwarwanye urugamba niwe uvuga amacumu, ariko uwaruyoboye neza ni we ubara akabaye. Kuri ubu Paradise yaganiriye na Bwana Jean Damascene Muhayimana Umuyobozi mukuru wa Baraka Choir. Ni mu kiganiro cyiza cyibanze ku rugendo rw’imyaka 25 uyu mugabo amaze mu muhamagaro.
Impamvu ingana ururo, hari abatinya kumenya ngo uwamenye azabazwa byinshi, ariko njye nigishijwe gushaka ubwenge nyakuri no kwitonda, nk’uko umubwiriza yanditse mu Imigani 8:11 ati: “Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani, Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo."
Ibi bintera kubaha abahanga babayeho ndetse no guhirimbanira kwegera abamaramarije kugendana n’Imana, iyi niyo mvano yo gusangisha umutima bwana Jean Damascene, umugabo w’icyubahiro urangwa no gutuza no gushishoza, akicisha bugufi nka nyamutegerakazazejo. Ibi bimutera umwete wo kuyobora umukumbi w’uwiteka nk’uzawubazwa.
Muri iki kiganiro na Paradise, abajijwe ku mibanire y’abagize Baraka Choir nk’umuryango, yagize ati: "Abantu baririmbye muri Baraka Choir bayifata nk’umuryango n’ubu turacyari kumwe".
Yagumanye umwanya dore ko ijambo yarihawe na nyiri Jabiro, avuga ku baririmbyi bimutse (aba Diaspora, ati: "Abenshi bagiye hanze aho bamwe batuye mu bihugu bitandukanye birimo u Bubirigi, Ubufaransa, Canada, USA, u Bwongereza, Mozambique n’abandi batuye mu Rwanda, bamwe bagiye bagira inshingano zitabemerera kuboneka muri Korali;
Abo bose turabana, iyo hagize igikorwa runaka turabiyambaza, iyo tugize ikintu kidasanzwe baraza, iyo bashyingiye tujyayo, tukifatanya nabo mu bihe bitandukanye, iyo umwe mu bantu bacu bari hanze yaje mu Rwanda, agasanga dufite nka concert araza tugafatanya kuririmba iyo asanze indirimbo turimo kuririmba asanzwe ayizi."
Bwana Jean Damascene ahamya ko Baraka Choir yagendanye n’Imana kugeza magingo aya.
Satani ni umugome. Uyu mugabo mwiza gutya yibwe ibikoresho byose habura iminsi 2 ngo akore ubukwe. Nyamara yari yibereye ku gikumba cy’amasengesho. Gusa Imana yakoresheje abaririmbyi ba Baraka choir baramuremera.
Bwana Muhayimana yakomeje aha ikaze abafatanyabikorwa bashaka kuzashyigikira Baraka choir. Mu mvugo ye ati: "Turahamagarira abantu bifuza gufatanya na Baraka Choir kuzaza kwifatanya natwe kuko imiryango irafunguye ku muntu wese ukunda Baraka Choir."
Damascene yavukiye mu mujyi wa Kigali. Ni umwe mu bamaze imyaka myinshi muri Baraka choir yahoze yitwa Korali Cyahafi. Nyuma yo gufungura imidugudu itandukanye (amatorero kuri ubu) ni bwo Nyarugenge yabyaye imidugudu ya Muhima, Cyahafi, Kiyovu, Biryogo ndetse na Gitega. Hamaze gufungurwa umudugudu wa Cyahafi byabaye ngombwa ko Baraka Choir yigabanyamo kabiri biturutse ku cyifuzo cy’itorero.
Gurupe imwe yahawe izina rya Cyahafi A mu gihe indi yabaye Cyahafi B. Cyahafi A yabaye Baraka Choir iguma i Nyarugenge mu gihe Cyahafi B ariyo yavuyemo Sauni Choir.
Bwana Damascene winjiye muri Baraka Choir mu mwaka wa 2000 bivuze ko amazemo imyaka 25. Aganira na Paradise yavuze ku bihe bikomeye Baraka choir yanyuzemo, ati: "Muri uru rugendo rujya mu ijuru ntabwo ari ahantu hatambika gusa, duhura n’amataba, duhura n’ubunyerere."
Yakomoje ku mpanuka Baraka Choir yakoze ubwo berekezaga mu ivugabutumwa mu ntara y’amagepfo. Yavuze ko atazibagirwa impanuka bakoreye ku ruyenzi. Ubwo bageraga muri kariya gace, umwana yambutse umuhanda imodoka yari itwaye abaririmbyi bakorali iramugonga.
Byabaye ngombwa ko Damascene adakomezanya n’abandi urugendo ahubwo ajya kuvuza uwo mwana wari urembye, gusa ku bw’amahirwe yaje kubaho. Cya giterane cyari gutangira saa munani cyaje gutangira ahagana saa kumi z’umugoroba.
Uyu mugabo iyo avuga Imirimo y’amaboko y’Uwiteka nta muntu warambirwa. Yavuze ko atazibagirwa uko yaboneye Imana mu bukwe bwe inyuze mu baririmbyi ba Baraka Choir. Hari kuwa Kane ubwo uyu muyobozi yari mu masengesho ya Korali mu gihe haburaga iminsi 2 ngo akore ubukwe.
Gusa ariko reka tuvuge ngo aho uwo munsi Muhayimana yari yanitse izuba ritavuye, yaje gusubira aho yabaga asanga batoboye inzu ye bibye ibintu byose uhereye ku nkweto. Yavuze ko Baraka choir yamufashije bamuramiza amaboko akomeye agura ibindi bikoresho, ashakana n’umukobwa yakunze urutari urumamo nk’urwo Yakobo yakundaga Rachel rukamutinza i padanaramu.
Ibindi bihe bikomeye mu itorero yavuze ko hagati ya 1996-1997 byabaye ngombwa ko bamwe mu baririmbyi bavuye mu itorero rya Nyarugenge bakomereza urugendo I Gihogwe. Yavuze ko na Baraka Choir yahungabanyijwe n’ibi bihe bitewe n’uko hari bamwe mu baririmbyi bagiye barimo na bamwe mu bayobozi bakuru gusa baza kugaruka bataje imbokoboko.
Abajijwe imwe mu ndirimbo za Baraka Choir ijya imusubizamo imbaraga mu gihe cy’ubwihebe, yasubije ko ari indirimbo yitwa "Ubwo Uwiteka yagaruraga" igaruka ku mateka y’abisiraeli bari baramanitse inanga nyuma yo kujyanwaho Iminyago i baburoni.
Yavuze ko afashwa cyane n’iyi ndirimbo ihumuriza abantu babiba barira ikabibutsa ko bazasarura bishimye. Yanagarutse ku ndirimbo yitwa "Amakamba" ihumuriza abera n’Uwiteka.
Mu gihe cyo gusoza ikiganiro, Muhayimana yabajijwe umwenda yumva afitiye korali Baraka mu gihe asigaje ku isi. Mbere yo gusubiza yahereye ku masezerano Korali ifite yo kuvuga ubutumwa ku mugabane w’uburayi.
Yavuze ko yifuza kuzabona iri sezerano risohoye bagiye kuvuga ubutumwa ku mugabane w’u Burayi, avuga ko afite amatsiko y’urwo rugendo afite mu ntumbero za korali ayoboye.
Yagize ati: "Kubona korali ikora urugendo rw’ivugabutumwa ku mugabane w’uburayi, nkazabonesha amaso yanjye abantu bakomoka mu mahanga atandukanye bakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza binyuze mu butumwa Kristo yanyujije muri Baraka Choir, nzashima Imana nteze amaboko."
Baraka Choir imwe muri korali zihagaze neza cyane mu itorero rya ADEPR ikomeje urugendo rwo kwagura ubwami bw’Imana. Amakuru Paradise ifite ni uko muri uyu mwaka wa 2025 iyi korali iteganya ibikorwa bitandukanye birimo ivugabutumwa no gusohora indirimbo nshya.
Ryoherwa n’indirimbo nshya’’’Amateka’’ Ya Baraka Choir