× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu ni ko Uwiteka abagose! Korali lriba mu ndirimbo nshya bise "Umwihariko"

Category: Choirs  »  4 months ago »  Alice Uwiduhaye

Nk'uko imisozi igose i Yerusalemu ni ko Uwiteka abagose! Korali lriba mu ndirimbo nshya bise "Umwihariko"

Korali lriba ikorera umurimo w’lmana muri ADEPR ku itorero rya Taba Paruwasi ya Taba, Ururembo rwa Huye aha ni mu mujyi wa Butare, kuri uyu 27 Gicurasi 2024 ni bwo yashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho bise "Umwihariko".

Indirimbo nshya yitwa "Umwihariko", yafatiwe mu gitaramo gikomeye korali lriba iherutse cyiswe "Mbega lmana Concert". Ije nyuma yi’ndirimbo yayibanjirije yagiye hanze kuri uyu 26 Mata 2024 bise "Shimwa ".

"Shimwa" niyo ndirimbo ya mbere yabimburiye izindi ndirimbo zafatiwe muri iki gitaramo cyakoze ku mitima ya benshi. Umuhanzi Jado Sinza na we yifatanije na Korali lriba mu ndirimbo bise "lneza", si nakubwira ijuru ryari ryafungutse.

"Umwihariko" ni indirimbo nziza ifite amagambo meza, bati: "Hari umwihariko Yesu agirana n’abantu be, ubatuza ukwabo bagatandukana n’andi mahanga ubatuza ukwabo bagahabwa ambwiriza. Abo bagenda ukwabo , bagakora ukwabo, no mu gihe cy’ amakuba ubasangana ihumure bafitanye umubano idasanzwe na Yesu bafitanye umwihariko kandi bafitanye ibanga."

Umwe mu baririmbyi bahagaze neza Sifa Dorcas mu ijwi ryiza ryatuye akomeza agira ati:"Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu Niko Uwiteka abagose amanywa nijoroooo,... "

Korali lriba ni imwe mu makorali afite ingamba zikomeye muri uyu mwaka, ingendo z’ivugabutumwa zitandukanye ndetse n’ ibikorwa biteza umurimo w’lmana.

Muri uyu mwaka wa 2024 Korali lriba ifite ibikorwa bitandukanye nka live recording ndetse n’ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino dore ko no mu kwezi gutaha korali lriba iri no gutegura urugendo rugana mu karere ka Nyamagabe aha ni mu ntara y’Amajyepfo.

lyi korali ifite indirimbo zamenyekanye cyane ndetse ziranakundwa bitangaje nka "Ntakibasha", "Wamunsi wageze", "Mbega lmana", "Nzabana nawe", "Irakubaha", "Komera ukomeze n’abandi", "Jehovah Shammah" n’izindi nyinshi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI IRIBA

Korali Iriba igarutse mu ndirimbo nshya "Umwihariko"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Yesu niyamamare
Muhabwe umugisha

Cyanditswe na: Moïse  »   Kuwa 30/05/2024 01:32