Mu gihe turi ku wa 23 Ukuboza 2025, hasigaye iminsi mike cyane ngo Abakristo hirya no hino ku isi bizihize Noheli, umunsi wizihirizwaho ivuka rya Yesu Kristo. Kimwe mu bice bikomeje gukurura amatsiko menshi, ni ukwibazwa ku nkuru y’Abanyabwenge.
Aba banyabwenge, abenshi bamenyereye kubita Abami Batatu, bavugwa mu Ivanjili ya Matayo ko baturutse mu Burasirazuba bakurikiye inyenyeri ibajyana aho Umukiza yari ari.
Mu ndirimbo za Noheli n’umuco rusange, Abanyabwenge bagaragara nk’abami batatu, bambaye imyenda y’icyubahiro, bagenda ku ngamiya bakurikira inyenyeri imwe irabagirana. Ariko iyo umuntu asomye Bibiliya yitonze, asanga hari byinshi tutazi neza kuri bo kurusha ibyo tuzi.
Bibiliya ntivuga umubare wabo, ntivuga ko bari abami, kandi ntivuga igihugu nyacyo baturutsemo. Ivuga gusa ko bari abanyabwenge cyangwa abajyanama b’ibwami, kandi ko baturutse mu Burasirazuba.
Ikibazo cy’inyenyeri bakurikiye na cyo gikomeje kuba urujijo. Mu bihe bya kera, umubumbe witwaga “inyenyeri igendagenda”, bityo hari abibaza niba iyo nyenyeri yari umubumbe, Comet, cyangwa ikindi kintu kidasanzwe mu kirere.
Comet ni ikintu kigenda kizenguruka izuba, kigizwe ahanini na barafu, n’amabuye. Iyo komeeti yegereye izuba, ubushyuhe butuma barafu itangira gushonga igahinduka umwuka, bigatuma irabagirana, ari wo abantu babona mu kirere nijoro.
Nubwo hari ibisobanuro bya siyansi byageragejwe, nta gihamya ihamye ihari, by’umwihariko kuko itariki nyayo Yesu yavukiyeho itazwi.
No ku bijyanye n’igihe Abanyabwenge bagereyeyo, Bibiliya itanga ibimenyetso bituma abantu benshi bemera ko batahagereye icyarimwe n’abashumba.
Iby’uko Mariya na Yosefu batambutse mu rusengero bagatura inyoni ebyiri, igitambo cy’abakene, bigaragaza ko Abanyabwenge batari bakazanye zahabu. Ikindi, itegeko rya Herode ryo kwica abana bari munsi y’imyaka ibiri ryerekana ko Yesu ashobora kuba yari amaze igihe gito avutse, bishoboka hafi y’umwaka umwe.
Abashakashatsi mu by’iyobokamana n’abasomyi ba Bibiliya bagaragaza ko inkuru y’Abanyabwenge yakunze guhuzwa n’imigenzo n’ibitekerezo by’abantu mu binyejana byakurikiyeho, bigatuma hari byinshi byiyongereye ku nkuru ya Bibiliya ubwayo.
Icyakora, bemeza ko intego y’iyo nkuru itari ugushyira imbere Abanyabwenge ubwabo, ahubwo ko kwari ukwerekana Yesu nk’Umwami n’Umukiza, waje kumenyekana atari ku Bayuda gusa, ahubwo no ku mahanga.
Mu gihe isi yitegura kwizihiza Noheli mu minsi mike iri imbere, iyi nkuru yibutsa benshi ko Noheli atari umuco cyangwa inkuru y’imitako n’indirimbo gusa, ahubwo ko ari umwanya wo gusubira ku ishingiro ry’ivuka rya Kristo, no kwemera ko hari amayobera menshi atari ngombwa ko asobanuka yose, mu gihe cyose ubutumwa nyamukuru bukomeza kuba buzima.
Ibiri muri ubu bushakashatsi byakozwe hifashishijwe ikinyamakuru Christian Today, byandikwa na Neil Rees, bishyirwa mu kinyarwanda na Paradise.rw