Amahoro choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse Remera yahaye abakunzi bayo indishyi z’akababaro mu ndirimbo "Iratunganye".
Ni indirimbo nziza yujuje ibyangombwa, ni ukuvuga mu myandikire, mu miririmbire, mu micurangire, mu majwi no mu bwiza bw’amashusho!
Ni indirimbo itangirana n’ijwi ryiza ry’umwe mu bagabo utera Hallelujah abandi baririmbyi bakazamurira Imana icyubahiro no kuzamura amajwi yabo bakaririmbira Uwiteka.
Abari aho babyumva vuba na bwangu. Ryajwi ry’urubogobogo rizamura volume riti: "Biratunganye, byose ni byiza, imirimo y’Imana yose ni myiza iratunganye!
Bene urugo biganjemo abagore beza bambaye ubwiza bw’Imana bahita bikiriza mu ijwi ryiza rituje bati: "Biratunganye, byose ni byiza!!!"
Abakirigitamirya n’abahanga mu kuvuza ingoma za kizungu bahita bazamura akaziki keza ka kinyarwanda, ubwo korali yose igahita yisanga muri uyu mujyo!!
Ni indirimbo nziza ndayibatuye, Imana yarakoze kurema Amahoro Choir, kwitwa amahoro ugatura hafi ya stade Amahoro ni Ubuntu bugeretse ku bundi.
Nyuma yo kumva iyi ndirimbo, Paradise yagiranye ikiganiro na bwana Darius Iryishyaka umuyobozi wa Amahoro Choir.
Mu ijwi rye bwite yabanje gushima Imana yarinze abagize iyi korali ikabarera ndetse ikabakuza, igashyira zaburi nshya mu kanwa kabo.
Avuga ku mvano y’iyi ndirimbo, yagize ati: "Ubutumwa twifuzaga gutanga mu ndirimbo "Iratunganye" ni ugushima Imana yatubereye umwizerwa. "
Ati: "Chorale yacu yatangiye tukiva mu bihe by’icuraburindi byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho twari dufite abapfakazi, imfubyi ndetse n’intwaza bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe haruguru, n’abandi bantu benshi bari bavuye mu buhungiro bamazemo imyaka myinshi. "
Yakomeje agira ati: "Mu by’ukuri, ntitwari dufite ibyiringiro byo kongera kubaho, ariko twasenga Imana ikatubwira ngo nzabagirira neza, nzabahoza amarira n’ibindi. Icyo gihe, ubwenge bwacu ntibwabishyikiraga. "
Mu marangamutima menshi yuzuye amashimwe yakomeje agira ati: "Twigeze kubaho mu buzima bushaririye umuntu atarondora. Nyamara, nyuma y’ibyo bihe birura Imana yaturemeye amashimwe aremereye, ubu abari impfubyi barashatse bubatse imiryango, abapfakazi batangiye gushyingira abana babo, ibyo twe tutatekerezaga, ndetse no kuba yaraturindiye mu murimo w’Imana muri ibyo bibazo byose nabwo ni Imirimo Imana yakoze muri twe."
Yashimangiye aya mashimwe agira ati "Twabonye kugira neza kw’Imana muri twe n’ubu ikomeje kutugirira neza".
Mu buryo busobanutse bwana Iryishyaka Darius yavuze kugira neza kw’Imana ati: "Niyo mpanvu twavuze ko imirimo y’Imana itunganye kandi yose ari myiza. Nubwo iyo umuntu ari mu kibazo atabishyikira, ariko twatahuye ko imirimo y’Imana itunganye, yujuje imitima yacu ibitwenge yasohoje isezerano ryo kuturinda, kuturindira igihugu no kuturindira mu Gakiza."
Amahoro Choir ni korali yamanutse imisozi inyura mu mataba, ivuga ubutumwa hirya no hino mu gihugu abantu bizera Kristo bava mu byaha.
Avuga ku biterane n’ibitaramo iyi korali yakoze bigasigara mu mitima yabo, yagize ati: "Ikintu gisigara mu mutima bitewe n’Impamvu". Yatanze ingero z’ingendo z’ivugabutumwa bakoze zigasigara mu mitima yabo ati "Hari aho twagiye tukabona abihannye benshi kuruta uko bisanzwe.
Hari aho twagiye abadayimoni bagasohoka mu bantu, cyangwa ibyuma byari bigiye gushya tukabona Imana irabihagaritse, hari aho twagiye Imana ikadukoresha ibitangaza cyangwa tukahakura andi masezerano mashyashya, hari aho twagiye tugaherekezwa n’umubare munini w’abantu wiganjemo abanyacyubahiro."
Uyu muyobozi wa Amahoro Choir yavuze ko aho bakoreye ivugabutumwa hose bahakura urwibutso.
Korali Amahoro ni yo ya mbere yatangiranye n’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera hagati y’umwaka wa 1986 na1989. Izina "Amahoro" baryiswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi korali ifite Album zirenga 7 harimo n’iyamenyekanye cyane yitwa "Ntabwo yakuretse".
Korali Amahoro izwi cyane mu bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda aho mu minsi yashize buri mwaka yateguraga igiterane gikomeye cyitwa "Amahoro Celebration", kiba gifite intego yo gushima Imana ku bw’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge yatanze mu gihugu cy’u Rwanda.
Korali Amahoro ifitanye amateka akomeye n’Umwami Kristo
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI AMAHORO