Groove Award ni irushanwa ryari ryarashyizweho hagamijwe gutera akanyabugabo Gospel.
Muri iri rushanwa, hahembwaga abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa bahize abandi. Ni irushanwa ry’Abanyakenya ryanaberaga mu bihugu binyuranye birimo n’u Rwanda. Icyakora Covid-19 yaje ku Isi isanga iri rushanwa ryarahagaze, n’ubu ntirikiba.
Groove Awards Rwanda 2018 yabaye tariki 16 Ukuboza. Mu bari ku ruhembe rw’abakurikiranaga imigendekere yayo harimo Dj Spin, Noel Nkundimana, Mupende Gideon, Mama Kenzo, Issa Noel na Peace Nicodem. Mbere yaho ariko hagaragaraga cyane Rene Hubert, ariko amakuru akavuga ko kompanyi yo mu Rwanda yari ifitemo ukuboko kunini kuva iri rushanwa ryagera mu Rwanda ari Moriah Entertainment yakoreraga mu gikari.
Tugiye kukwibutsa URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO mu byiciro bitandukanye mur iri rushanwa ryabaye mu 2018, gusa nimutangazwe no kumva umuhanzi runaka yaregukanye igihembo, ariko kuri ubu akaba yaramanitse micro nyamara yaratangaga icyizere.
1.Male Artist of the year (Umuhanzi w’umwaka): Bosco Nshuti
2.Female Artist of year (Umuhanzikazi w’umwaka): Aline Gahongayire
3.Choir of the year (Korali y’umwaka): Ambassadors of Christ
4.New Artist/New Group of the year (Umuhanzi mushya/Itsinda rishya): Trinity worship Center
5.Ministry/Group of the year (Minisiteri y’umwaka/Itsinda ry’umwaka): Healing worship team
6.Song of the year (Indirimbo y’umwaka): Turakomeye by Alarm Ministries
7.Worship song of the year (Indirimbo nziza yo kuramya): Biramvura by Serge Iyamuremye
8.HIP HOP song of the year (Indirimbo nziza ya Hiphop): Intwaro z’Imana by The Pink
9.Afro-Pop song of the year (Indirimbo nziza ya HipHop): Naganze remix by Colombus
10.Collabo song of the year (Indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi): Indahiro by Aime Uwimana ft Israel Mbonyi
11. Video of the year (Indirimbo nziza y’amashusho): Yari njyewe by Serge Iyamuremye
12. Christian website of the year (Urubuga rwiza rwa Gikristo): Iyobokamana.com
13. Dance group of the year (Itsinda ryiza ribyina): Healing stars drama team
14. Gospel Radio show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Radio): The Gospel Zone- Authentic Radio
15. Radio Presenter of the year (Umunyamakuru mwiza wa Radio): Vainqueur Calvin- KT Radio
16. Gospel Tv show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Televiziyo): RTV Sunday Live- RTV
17. Upcountry Artist of the year (Umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali): Ezra Joas-Musanze
18. Upcountry Choir of the year (Korali nziza yo hanze ya Kigali): Goshen choir- Musanze
19. Best Diaspora Artist of the year (Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda): Gentil Misigaro
20. Best Audio producer of the year (Utunganya indirimbo z’amajwi): Producer Boris
21. Best Video producer of the year (Utunganya indirimbo z’amashusho): Producer Fefe Kwizera
22. Outstanding contributor of the year: (Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange): Apotre Mignonne Alice Kabera
23. Songwriter of the year (Umwanditsi mwiza w’indirimbo): Issa Noel Karinijabo.
Hari benshi bakomeje kunenga iri rushanwa ko nta bihembo bifatika mu buryo bw’amikoro ryasigiraga abegukanye ibihembo, hakaba n’abavugaga ko hari abahabwaga ibihembo nta musanzu ugaragara batanze muri Gospel.
Gusa wakwibaza uti: "Ese kuba ryaraburiwe irengero ntihaboneke iririsimbura rizagirira akamaro Gospel Nyarwanda kurirusha, ubu turi mu nyungu cyangwa turi mu gihombo?
Ese iri rushanwa twari dukwiye kurireka rikagenda burundu, kuki se impirimbanyi za Gospel zitashatse uko zitangiza irushanwa nyarwanda rikomeye kandi rihoraho, ariko Gospel ikagira ibihembo? Bisengere nanjye mbisengere kuko mu Rwanda dukenye ibihembo byiza bihoraho bitangwa mu mucyo, simvuze irushanwa ahubwo mvuze ibihembo.
Kera habayeho Groove Awards