× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa iby’Abamarayika babyaranye n’abantu abana bavukanye urugomo mu maraso

Category: Ministry  »  25 January »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sobanukirwa iby'Abamarayika babyaranye n'abantu abana bavukanye urugomo mu maraso

Aya ni amateka atondekanye neza, uhereye ku bamalayika bavuye mu ijuru, bakaza ku isi bakabyara abana, uko byagendekeye abana babo, n’iherezo rya bose, hakurikijwe Bibiliya n’amateka.

1. Abamalayika bavuye mu ijuru, Abo bari bo n’impamvu bavuyeyo

Abamalayika bavuye mu ijuru bari abagize umuryango w’ijuru, bagize abandi bamarayika, ariko bo bakoze undi muryango washakaga kwigomeka ku Mana. Batumwe na Satani, wivumbuye ku Mana ashaka kwishyira hejuru y’Umuremyi (Yesaya 14:12-15).

Satani yashutse bagenzi be baramukurikira, maze bagira umugambi wo kwangiza gahunda y’Imana ku isi. Bibiliya ivuga ko hari abamalayika "baretse icumbi ryabo mu ijuru" (Yuda 1:6), bakaza ku isi kugira ngo babane n’abantu.

Impamvu bavuye mu ijuru:

• Bigometse ku butware bw’Imana.
• Bashakaga kwiyambika imibiri y’abantu kugira ngo babane n’abakobwa b’abantu.
• Bashakaga guhindanya ubwoko bw’abantu bwagenewe kuzabyara Umukiza, Yesu Kristo wari kuzatsinda Satani. Mu itangiriro, Imana yari yaravuze ko urubyaro rw’umugore, ari rwo Yesu, rwari kuzamena umutwe inzoka, ari yo Satani. Ibi wabisoma mu (Itangiriro 3:15).

Urwo rubyaro rw’umugore, rwari kuboneka mu bantu. Satani yifuje ko abadayimoni be baryamana n’abakobwa b’abantu hafi ya bose, kugira ngo bice umugambi w’Imana, wa mucunguzi azavuke mu bisekuruza by’abo bana b’abamarayika bigometse.

2. Uko babyaranye n’abantu

Mu Itangiriro 6:1-4, havugwamo ko "Abana b’Imana" (ubwo ni abamalayika bavuye mu ijuru) babonye abakobwa b’abantu ari beza, maze baratoranyamo abeza bashaka, bakorana na bo imibonano mpuzabitsina. Aba bamalayika bahinduye ishusho yabo bagira imibiri y’abantu, ibyo bibaha ubushobozi bwo kubyarana n’abantu basanzwe.

Ibikorwa byabo byari bigamije iki?

1. Guhindanya ubwoko bw’abantu kugira ngo bahagarike umugambi w’Imana w’uko umucunguzi azavukira mu bantu. Abo bamarayika bifuzaga ko Yesu yazavukira mu gisekuruza cy’abana babyaranye n’abantu, mbese bakica umugambi w’Imana.

2. Gushyira isi mu bibazo by’ubugizi bwa nabi no kongera ibyaha bishya mu isi.
3. Abo bana b’abamalayika, bari banini bitangaje, ari byo byabahaye izina ry’Abanefili

Umwihariko wabo:
• Bitwaga Abanefili, bisobanura "Abacumuye" cyangwa "Abagomera Imana".
• Bari abantu b’ibihangange, bafite imbaraga zidasanzwe n’uburebure buhebuje.
• Bibiliya ivuga ko bari abanyamahane, bakwirakwiza ubugizi bwa nabi ku isi.

Amateka y’igihe cya kera agaragaza ko bashobora kuba baragiraga uburebure buri hagati ya metero 3 na 5. Ugereranyije n’abantu b’icyo gihe (bari hagati ya metero 1.5 na 2), urahita wumva ko Abanefili babasumbaga cyane. Bashobora kandi kuba barapimaga hagati ya 300 na 450 kg, bitewe n’imiterere yabo yihariye.

Uruhare rw’Abanefili mu kwangiza isi?

Muri icyo gihe, isi yuzuye ubugome, urugomo, no guhindanya imikorere y’Imana. Abanefili bakoreshaga imbaraga zabo mu gusakaza ubugizi bwa nabi, ndetse bahindura isi ahantu habi cyane ku buryo Imana yicuza ko yaremye abantu (Itangiriro 6:5-7).

Kuba mu isi kwabo byatumye ibyaha byiyongera cyane, by’umwihariko urugomo no gusambana. Hari igitabo giherutse gusobanura Abanefili nanone, kivuga ko bivuga kugusha. Ibi byerekeza ku rugomo bakoraga iyo umukobwa yabaga yanze ko baryamana, bakamugusha, bakamufata ku ngufu, ndetse bakagusha abandi bantu babakomeretsa, dore ko bakoraga urugomo bishimisha.

Iherezo ry’Abanefili ni irihe?
Kubera ububi bw’abamalayika bavuye mu ijuru n’abana babo, Imana yafashe icyemezo cyo kurimbura isi yose hifashishijwe Umwuzure w’isi yose. Bibiliya ivuga ko Nowa ari we wenyine wari ufite umutima uyitunganiye muri icyo gihe, we n’umuryango we barokorwa binyuze mu nkuge.
Icyo Imana yakoze ni iki:
• Yarimbuye abantu bose bari ku isi (harimo n’Abanefili) mu gihe cy’Umwuzure.
• Abamalayika bavuye mu ijuru, kuko bari bambaye imibiri y’abantu, iyo bayigumamo bari kwicwa n’amazi. Barongeye bihindura abamarayika, gusa Imana ntiyongera kubaha umwanya mu ijuru. Bajugunywe mu rwobo rw’umwijima, baba abadayimoni. Uyu munsi, bategereje urubanza rwa nyuma, aho bazarimbuka burundu (2 Petero 2:4, Yuda 1:6).

Abamalayika bavuye mu ijuru ntibishwe nk’abantu kuko bo bari ibiremwa by’umwuka. Nyuma y’umwuzure, Imana yabafungiye mu rwobo rw’umwijima, ahantu Bibiliya yita Tartaros, bategereje urubanza rwa nyuma. Icyo gihe, bazacibwa urubanza maze bajugunywe mu Nyanja y’Umuriro iteka ryose (Ibyahishuwe 20:10).

Abanefili bari batuye mu karere kose ka Mesopotamiya, aho abantu benshi bari batuye icyo gihe. Ubu hameze gutya:
• Iraki: Mu majyaruguru ya Iraki ni ho hashobora kuba harabaye ibikorwa byinshi by’ibihangange by’icyo gihe.
• Turukiya y’Amajyepfo: Ni hafi y’ahantu havugwa nk’intangiriro y’ubuzima bwa muntu muri Bibiliya, aho hose barahageraga, bakora urugomo.

Bari b’abanyembaraga, babagaho bashaka ubwami, mbese bifuza kuyobora isi y’icyo gihe, bashaka ubwigenge, n’ubutunzi. Bagize uruhare rukomeye mu gusenya ubumwe bw’abantu, kuko hari bamwe mu bantu basanzwe biganye imico yabo.

Bibiliya ntitanga amakuru menshi ku kintu cyabatungaga, ariko birashoboka ko bararwanaga bagasahura imitungo y’abandi bantu basanzwe, ntibahinge nk’abandi, ahubwo babona iby’abandi byeze bakabibaka ku ngufu.

ITEGEREZE AYA MAFOTO URUSHEHO GUSOBANUKIRWA

Byatangiye abamarayika bo mu ijru b’ibyigomeke bitegereza abana b’abantu, batoranyamo abakobwa beza, babagira abagore

Ubugome bw’abana babo biswe Abanefili ntibwagiraga akagero

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.