Muri BK Arena habereye amacyesha yo gusoza umwaka wa 2022 no gutangira uwa 2023. Ni igitaramo kitabiriwe n’abakristo ibihumbi bigera ku icumi basengera muri Zion Temple n’ahandi hatandukanye.
Mu gusoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2023, Zion Temple mu Rwanda yakoze igitaramo gikomeye "Cross Over" cyabereye muri BK Arena mu masaha macye ashize. Abacyitabiriye bamaze amasaha 12 baramya Imana, bayishimira byinshi yabakoreye mu 2022 ari na ko bayiragiza umwaka mushya wa 2023 ngo izabane nabo.
Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, cyaririmbyemo Aime Uwimana, Prosper Nkomezi, Asaph ndetse na Gisubizo Ministry. Aime Uwimana yajyanye benshi mu Mwuka ubwo baririmbanaga indimbo ye "Muririmbire Uwiteka" ikunzwe bikomeye. Yakurikiranye na Prosper Nkomezi weretswe urukundo rwinshi na cyane ko asanzwe ari umukristo wa Zion Temple.
Apotre Gitwaza n’umugore we Angelique Gitwaza bacyitabiriye banahesha umugisha buri wese wahabonetse. Apotre Gitwaza yavuze ko umwaka wa 2023 ari uwo gusimbuza ibya kera mo ibyiza. Yawise umwaka wo gusimbuza ’A Year of Replacement’. Paradise.rw igiye kukugezaho amafoto aguha ishusho y’ibihe by’agatangaza byaranze aya masengesho yatambukaga Live kuri O Tv.
Aya masengesho yitabiriwe cyane
Apotre Gitwaza hamwe n’umugore we
Prosper Nkomezi yahesheje umugisha abitabiriye
Bagiye mu Mwuka
Biyemeje gukorera Imana iminsi yabo yose
Aime Uwimana yeretswe urukundo rwinshi
Byari ubusabane bukomeye n’Imana
Ibihumbi n’ibihumbi byitabiriye aya macyesha
Akazuba harimo kurenga ni bwo bageze muri BK Arena bahava mu gitondo cyo kuwa 01 Mutarama 2023