× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twavumbuye zahabu! Kessi ucuranga Guitar afite inzozi zo kwicara ibumoso bwa Mbonyi, Gahongayire akaba Marraine!

Category: Artists  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Twavumbuye zahabu! Kessi ucuranga Guitar afite inzozi zo kwicara ibumoso bwa Mbonyi, Gahongayire akaba Marraine!

Israel Mbonyi aherutse kujyanwa mu nganzo na Mwuka Wera nk’uko yajyaga ajyana Yohana Umubatiza mu butayu kwigishirizwayo, akimara kugera mu mwuka yararirimbye ati "Icyambu yambereye icyambu".

Aha yashimaga Kristo wamubereye iteme rimugeza ku Mana, ariko anashima Kristo ko nanone yamugize icyambu cyambukiraho abakizwa. Natwe rero nka Paradise.rw twiyemeje kwambutsa abashaka kugera mu marembo y’ijuru bakaninjiramo.

Mperutse gutemberezwa ngera ku mwana w’umukobwa uririmba mu ijwi rituje anacuranga guitar, ngira amatsiko yo kuganira nawe!! Gusa mwa bantu mwe ntimuzongere kumbeshya ngo Impano ziba i Nyarugenge!!! Noo! Na Gasabo zirahaba, Nyamasheke ni uko ndetse no mu karere ka Ngororero!! Si aho gusa kuko impano ni Gatozi nk’icyaha.

Amazina ye ni Nyirahabimana Kessia ariko ku mazina y’ubuhanzi akaba yitwa Kessie, akaba avuka mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rugasa, Umudugudu wa Cyashenge.

Uyu mwana w’umukobwa yatangiye kuririmba akiri mutoya dore ko yaririmbaga muri korali yo muri ADEPR, gusa aza kuza gushaka imibereho i Kigali aho yageze mu mwaka wa 2019.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw yagize ati "Mu by’ukuri nkunda kuririmba cyane kandi mfite inzozi zo kuzicara ibumoso bwa Israel Mbonyi, nkunda ukuntu aririmba, nkakunda na Aline Gahongayire, nifuza ko Aline Gahongayire yazambera Marraine.

Kessie avuga ko uretse ko yagize ikibazo cy’ubushobozi, ariko yiyumvamo umuhamagaro wo kuzakorera Imana mu buryo budasanzwe, akageza ubutumwa bwiza muri America no muri Canada.

Yakomeje avuga ko akunda Aline Gahongayire nk’umuhanzi uzwiho kwigirira icyizere ndetse akarangwa no gufasha abandi.

Uyu muhanzi avuga ko igihe byaba bikunze yazakora indirimbo zifite amajwi n’amashusho agategura n’ibitaramo agatumira abahanzi bakomeye.

Ikindi, avuga ko yifuza kuzabona umunyamakuru Peace Nicodeme kuko ngo akunda uburyo akora ikiganiro neza.

Ubutaha tuzabagezaho ikiganiro kirekire twagiranye mu buryo bw’amashusho

Yifuza kuzahura n’umunyamakuru Peace Nicodeme

Yifuza ko Aline Gahongayire yazamubera Marraine

Uyu munyempano avuga ko afite indoto zo kuzicara ibumoso bwa Israel Mbonyi

Ni umunyempano wo guhangwa ijisho

Paradise yavumbiye impano itangaje, Kessi ukomoka i Rutsiro

RYOHERWA N’INDIRIMBO Y’UMUNYEMPANO KESSI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.