× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twashakaga kwamamaza intsinzi y’Imana: Abaragwa Choir mu ndirimbo "Ubwami bwawe" - VIDEO

Category: Choirs  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Twashakaga kwamamaza intsinzi y'Imana: Abaragwa Choir mu ndirimbo "Ubwami bwawe" - VIDEO

Abaragwa Choir yashimangiye imbaraga z’Uwiteka mu ndirimbo nshya bise "Ubwami bwawe".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Bwana Iranzi Eric Umuyobozi wa korali Abaragwa yagize ati: "Twashakaga kwamamaza intsinzi y’Imana n’uburinzi bwayo butangaje".

Muri iyi ndirimbo, bagira bati: "Ubwami bwawe Mana ni ubw’iteka ryose, Ingoma yawe ntizahanguka. Tuyobowe neza nawe Mana turanyuzwe, uri umugabo mwiza ushimwe".

"Ubwami bwawe" ni indirimbo yakozwe n’aba producers b’abahanga nk’uko byumvikana mu majwi ndetse n’amashusho. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Leopard umwe mu bantu bafasha amakorali akomeye n’abaramyi. Amashusho yo yatunganyirijwe muri Bless World Music.

Abaragwa choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Kicukiro Shell. Mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2023, iyi korali yakoze igiterane cy’amateka cyatumye izina rya Kristo rishyirwa hejuru dore ko habonetsemo abizera benshi.

Iki giterane cyiswe "Ibasha gukora live concert" cyabaye tariki 06-10/12/2023 kikaba cyari gifite intego yo guhumuriza abahangayikishijwe n’ibihe.

Iranzi Eric Umuyobozi wa korali Abaragwa avuga ku musaruro wavuye muri iki giterane, yagize ati: "Umusaruro ni uko twabonye abantu bahindukirira Kristo kandi natwe ubwacu tukagira impinduka mu bugingo (tugahembuka)".

Avuga ku bihamya by’umusaruro, yagize ati: "Ibihamya byo ntabwo burya iyo byabaye ibyiringiro bibarwa mu bifatika, ahubwo ni ubuhamya butandukanye nkubwo nahabaye hejuru."

Akenshi usanga nyuma yo gukora ibiterane biremereye korali zicika intege bitewe n’imbaraga z’umurengera baba bakoresheje. Avuga ku ibanga ryatumye iyi korali idatentebuka igakomeza ibikorwa birimo no gusohora indirimbo, yagize ati: "Ibanga ryo nta rindi ni ugushyira hamwe nka Korali Abaragwa, ubundi tugasenga no kumva ko ntagashya twakoze ahubwo twakoreshejwe n’Imana".

Avuga ku ishimwe risendereye umutima we nyuma y’uko agiriwe icyizere cyo kuyobora uyu muryango w’abana b’Imana, Iranzi Eric yagize ati: "Ishimwe mfite ni uko Imana igenda ikora mu buryo bwinshi muri twe naho tujya hose mu Ivugabutumwa tukabona twakoreshejwe n’Imana ibiruta uko twe twakwibashisha".

Aba baririmbyi nta gahunda bafite yo gusubira inyuma mu gihe Satani akomeje imirimo y’umwijima yo kuyobya abatuye mu isi. Ni muri urwo rwego Abaragwa choir ifite imishinga itandukanye igamije kugarura abantu no kuzana abandi kuri Kristo.

Avuga kuri uyu mushinga mwiza, Iranzi yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo turateganya ibikorwa by’Ivugabutumwa iwacu ku rusengero ndetse n’ahandi tuzatumirwa kandi hari n’izindi ndirimbo tuzaha abakunzi bacu kandi rwose zuzuye ineza y’Imana."

Tubibutse ko wakurikira iyi ndirimbo ku murongo wa YouTube w’iyi korali. Wakwandika uti: "Ubwami bwawe" by Abaragwa choir ubundi ugahembura ubugingo bwawe.

Abaragwa Choir yashimangiye imbaraga z’Uwiteka mu ndirimbo nshya bise "Ubwami bwawe".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.