× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Burikantu na Buringuni batangiye gufasha abana bo ku muhanda banahishura ko bubaha cyane Imana

Category: Entertainment  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Burikantu na Buringuni batangiye gufasha abana bo ku muhanda banahishura ko bubaha cyane Imana

Burikantu (Mwitende Abdoulkarim) na Buringuni (Iradufasha Alain Marcelin), abanyarwenya bazwi cyane kuri YouTube, bagaragaje ko uretse gusetsa, banagira umutima mwiza wo gufasha abatishoboye.

Aba basore batangije igikorwa ngaruka kwezi cyo gufasha abana bo ku muhanda, aho ku nshuro ya mbere babashije gufasha abana 20 bo mu gace ka Kinyinya no mu nkengero zako, mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro bagiranye na Paradise bagize bati: “Abana twafashije ni abo mu gace ka Kinyinya no mu nkengero zako, kuko abana bo ku mihanda bahora biruka, ntiwamenya ngo baba he ijana ku rindi.”

Burikantu na Buringuni bagaburiye aba bana, ndetse bafata imyirondoro yabo kugira ngo bazabashe kubageraho no mu gihe kizaza mu buryo bworoshye.

Iki gikorwa bakigize ngaruka kwezi, bagamije kwerekana ko gufasha bishoboka. Burikantu na Buringuni batangaje ko badashobora gutangiza umuryango wabo bwite wo gufasha, ariko ko bazakomeza gukora uko bashoboye kose kugira ngo bafashe abana benshi uko ubushobozi buzagenda bubibemerera.

Iyi gahunda yatangijwe ku bufatanye n’umukorerabushake wo mu Budage, abantu benshi bakunze kwita Yesu bitewe n’imisatsi ye isa n’iy’uwakinnye filime ya Yesu.

Burikantu na Buringuni bati: “Uriya Mudage (i.e ufite inkomoko mu Budage), uriya muzungu, yaduteye urwenya avuga ko abantu bakunda kumwita Yesu kubera iriya misatsi afite. Ibyo tubihuza no kuvuga ngo ‘Jesus’, tubivuga kenshi. Abantu nibapfa, bazakenera no kongera kubona ubuzima bwiza.”

Burikantu na Buringuni bishimira kuba Imana yarabageneye kuba abo bari bo uyu munsi, kandi bagahamya ko imyemerere yabo ibafasha kumva ko gufasha ari inshingano ya buri wese.

Bati: “Imana ni yo yatugize ibyo turi byo ubungubu, rero turayubaha. N’amazina yacu arabihamya, kuko Burikantu yitwa Abdoulkarim, ni Umuyisilamu, na ho njye ndi Umugatolika.”

Ubu bufasha batangije ni urugero rwiza rw’urukundo n’impuhwe, byerekana ko gukunda no gufasha abababaye ari igikorwa cyiza gifite agaciro gakomeye.

Burikantu na Buringuni, uretse gutera abantu urwenya, ibyo bakora nk’akazi ka buri munsi, ni urugero rwiza rw’abakorera Imana mu bikorwa, bagafasha abatishoboye kugira ngo na bo bagire icyizere cy’ejo hazaza.

MU RWENYA RWINSHI, DORE UKO BAFASHIJE ABANA BO KU MIHANDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.