× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twaganiriye: Pastor Desiré yahishuye uko yatanzweho 1/10 n’icyamubabaje cyane mu myaka amaze ku Isi

Category: Crusades  »  August 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Twaganiriye: Pastor Desiré yahishuye uko yatanzweho 1/10 n'icyamubabaje cyane mu myaka amaze ku Isi

Pastor Desiré Habyarimana ubarizwa mu itorero rya ADEPR washinze Agakiza.org yahishuye byinshi ku buzima bwe. Ni mu kiganiro yagiranye na Paradise kuwa 16/08/2024 nyuma y’umunsi umwe ari mu mashimwe yo kongererwa imyaka yo kubaho dore ko yizihiza Isabukuru y’amavuko buri tariki 15 Kanama.

Iyo usomye Bibilia mu gitabo cya Luka 1:80 hagira hati: "Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli."

Iri jambo rishimangira ko nyuma yo kuvuka k’umwana hakurikiraho gukura no kugwiza imbaraga zizamufasha mu rugendo rukomeye mu isi kugira ngo azabashe gutunganya mission ye yatumye aza mu isi.

Nka Paradise twaganiriye n’uyu mushumba umaze iminsi mike agize isabukuru y’amavuko, tumubaza ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’umuhamagaro we wo kuzana abantu kuri Kristo.

Dore ikiganiro Pastor Desiré yagiranye na Paradise:

Paradise: Kuri iyi sabukuru y’amavuko yanyu, ni ikihe kintu mwishimira mu myaka mumaze ku isi?

Past Desiré: Nishimira ko ubuzima bwanjye bufite icyo bumariye abandi.

Paradise: Ni ikihe kintu cyabababaje mu myaka mumaze mu isi?
Past Desiré: Nababajwe cyane n’umunsi mbwiriza umuntu ari mu bitaro agiye gupfa nkamusaba guha ubuzima bwe Yesu akabyanga akabwira ngo nakoreye Satani kandi sibyicuza nkihagaze aho agahita apfa.

Paradise: Urugendo rwanyu mu isi rusa n’urwahariwe kuzana abantu kuri Kristo no gutanga inyigisho zo kubaka sosiyete. Ni izihe mbogamizi mwagiye muhura nazo?

Pastor Desiré: Kugira ngo sosiyete ibe nziza bisaba guhindura imyumvire ariko bamwe bahitamo gukomera ku myumvire ibashyira mu kaga nko gusambana, kunywa inzoga nyinshi, kubandwa no guterekera, kubesha, ubunebwe, ubwibone....

Kubaka umuryango mwiza nabyo bisaba ko abajya kubaka baba baratojwe bihagije. Dufite ikibazo cy’abubaka bataratojwe ariko n’abatozwa nabo babifitemo ubunebwe

Paradise: Mu myaka musigaje ku isi ni ikihe kintu mubona mutatunganyije mugiye gushyiraho umwete?

Pastor Desiré: Imyaka maze ku isi nakoreye ibintu byinshi icyarimwe, kuri ubu nzashira imbaraga mu bintu bike: Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana, Kubaka umuryango n’Isanamitima.

Pastor Desiré Habyarimana ni umwe mu bashumba bafite igikundiro. Uyu Mushumba uzwiho kwicisha bugufi ni umwe mu bakunze kwitabira ibiterane n’ibitaramo byinshi.

Akunze gutanga inyigisho ku maradiyo, ama terevisiyo, akifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo Agakiza TV aho kuri ubu yibanda ku nyigisho zo kubaka umuryango nk’ishingiro ry’uburere Ndetse n’umusongi w’itorero.

Ni umugabo wubatse urugo dore ko yashakanye na Kiyange Adda- Darlène bafitanye abana barimo Divin, akaba akorera umurimo w’Ubushumba mu itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda).

Iyo Imana izagukoresha iby’ubutwari akenshi unyura mu nzira y’inzitane:

Ku myaka mike uyu mushumba wavukiye mu gihugu cy’u Burundi akaza kwimukira mu gihugu cy’u Rwanda, yisanze afite umutwaro wo kurera abana 8 bavukana biba ngombwa ko atangira kubacira incuro ku myaka 9 gusa aho byageze ku myaka 10 atagishaka kubaho.

Avuga ko yumvaga asa n’uryamye munsi y’igiti cy’umurotemu nka Elia aho yumvaga gupfa bimurutira kubaho. Nyamara ntiyigeze ahagarika gushakira imibereho abavandimwe be nk’uko na Yosefu atigeze yinubira gushaka ibyatunga Kristo na Mariya ariyo mpamvu mu madini amwe namwe bamwita (Joseph le Travailleur cyangwa Yozefu umukozi w’icyitegerezo).

Nyamara hari korali yaririmbye ngo "Uwiteka atabara urugamba rugeze mu Mahina!. Mu gihe igicu cy’umwijima n’ubwihebe byari bimugose, Kristo Yesu yaje kumufatisha umugozi ari rwo rukundo rwe, aza kwakira agakiza mu mwaka wa 1986 [ni ukuvuga ko amaze imyaka 38 mu gakiza]. Nyuma yo gukizwa, yatangiye gusengera ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be.

Nyuma y’imyaka 2 akijijwe, Mama we nawe yaje kwakira agakiza, hashize umwaka 1 Papa we nawe arakizwa, biza kurangira abavandimwe be bose bakiriye agakiza, bituma ahari umubabaro hahinduka ibyishimo, iwabo hahinduka nko mu rusengero.

Hanyuma Imana yaje kubwira ababyeyi be ko mu bana bafite batangamo kimwe mu icumi basanga ari Pastor Désire ukwiriye kurobanurirwa Imana nk’umunaziri. Kuva icyo gihe yaje kwimuka mu rugo ajya kuba ku rusengero abana n’abapasiteri.

Mu buhamya bwe avuga ko aho hantu Imana yahamusanze imubwira byinshi ku buzima bwe, kuko kubana n’abakozi b’Imana bizana umugisha ukomeye cyane. Yagize ati: "Buri gihe bansabiraga umugisha kuko nari umukozi w’Imana uhamagawe ari umwana kandi atanzweho kimwe mu icumi."

Kuri ubu Pastor Desiré amaze kuzenguruka amahanga abwiriza ubutumwa bwiza, ni umwe mu bamaze gusura ibice bitandukanye by’igihugu cya Israel kibitse amateka akomeye y’ubwiru bw’Imana. Ari no mu bapasiteri mbarwa bamamaje Yesu mu Buhinde.

Nka Paradise dukomeje kumwifuriza isabukuru nziza no guhabwa imbaraga nshya zo gukomeza kuzana abantu kuri Kristo Yesu.

Paradise yifurije Pastor Desiré Isabukuru nziza y’amavuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.