Umwe mu bitabiriye igitaramo cya Joyous Celebration waturutse muri Tanzaniya, yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yabazwaga uko ari kwiyumva nyuma yo kugera mu Mujyi wa Kigali, aho irataramana na Gentil Misigaro, na Alarm Ministries.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, abakunzi b’umuziki wa gospel baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba, bari guhurira muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali, mu gitaramo cy’amateka kiraririmbamo Joyous Celebration yo muri Afurika y’Epfo, Gentil Misigaro, na Alarm Ministries.
Abaturage baturutse mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzaniya, u Burundi, ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bitabiriye iki gitaramo kugira ngo bafatanye n’Abanyarwanda kuramya Imana, nyuma y’igihe kinini ibitaramo by’abahanzi bakomeye muri Afurika byarabuze kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe abakunzi b’umuziki bose biteguye iki gitaramo gikomeye, umwe mu baturutse muri Tanzaniya yatangarije Paradise.rw uburyo yishimiye cyane kuba ari mu Rwanda kugira ngo yitabire iki gitaramo.
Yagize ati: “Ndi umufana ukomeye wa Joyous Celebration, kandi nkimara kumva ko bazaza mu Rwanda, nasanze nta mpamvu yo kubyirengagiza. Umuziki wabo unshishikaza cyane, kandi nizeye ko iki gitaramo kirampindurira ubuzima mu buryo bw’umwuka.”
Joyous Celebration, itsinda rizwi cyane muri Afurika y’Epfo, rigeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Abagize iri tsinda bagaragaje ibyishimo byabo byo kuba bageze mu Rwanda, bashima cyane uko Igihugu cyiyubatse mu myaka 30 ishize.
Abagize Alarm Ministries na bo bashimangiye ko bakomeje kwishimira ko baraba bari kumwe na Joyous Celebration ku rubyiniro, bavuga ko byari inzozi kuri bo gutaramana n’iri tsinda rikunzwe cyane.
Gentil Misigaro, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, na we yagarutse mu Gihugu kugira ngo aze kuba ari kumwe na bo ku rubyiniro nyuma y’imyaka itanu atagera mu Rwanda.
Abifuza kwitabira iki gitaramo cya “Joyous Celebration Live in Kigali” baracyafite amahirwe yo kugura amatike, ariko asigaye ni make. Amatike ari kugurirwa ku rubuga rwa interineti rwa www.ticqet.com, ndetse no mu nsengero zitandukanye na za store za Camellia na Samsung 250.
Iki gitaramo mu Rwanda cyari inzozi zikomeye ku bagiteguye, barimo Sion Communications, ndetse umuyobozi w’iyi kompanyi yavuze ko kubona Joyous Celebration ikorera igitaramo mu Rwanda ari intambwe ikomeye cyane. “Abantu benshi bibwiraga ko ibi bitazigera bibaho, ni ishema rikomeye kuri twe kubona bibaye.”
Abaritabira igitaramo baragira amahirwe yo kwifatanya n’itsinda rya Joyous Celebration ku rubyiniro. Umuntu uraba azi indirimbo za Joyous Celebration neza, arahabwa amahirwe yo kuririmbana na bo ku rubyiniro.
Abaririmbyi ba Joyous Celebration
Umuyobozi wa Joyous Celebration
Umuyobozi wa Alarm Ministries
Gentil Misigaro