× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tumaini Byinshi wamamaye muri "Abafite Ikimenyetso" yasohoye indirimbo nshya "Kanani" ivuga kuri Kanani nyakuri

Category: Artists  »  30 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Tumaini Byinshi wamamaye muri "Abafite Ikimenyetso" yasohoye indirimbo nshya "Kanani" ivuga kuri Kanani nyakuri

Umuhanzi umaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi, asohoye amashusho y’indirimbo nshya yise "Kanani" yari amaze iminsi ateguza abakunzi b’umuziki by’umwihariko uwa Gospel, ivuga ku byiringiro by’ijuru (Kanani).

Iyi ndirimbo irimo amagambo ahumuriza avuga ku buzima abatuye muri Kanani (ijuru) barimo, Tumaini Byinshi ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n’umuryango we yavuze uko yayanditse.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Iyi ndirimbo Kanani nayanditse mu mwaka wa 2021 ubwo nari i muhira bisanzwe, ariko numva muri nge harimo ikintu kidasanzwe, ariko simenye icyo ari cyo. Gusa, numvaga nabuze amahoro.”

Ati: “Gusa nk’ibisanzwe, nkunda kwifatira gitari (Guitar) ngacuranga. Ubwo ndayifata, ngikora ku mirya hamanuka amagambo meza y’ijuru, numva umutima wuzuye ibyishimo. Ntangiye kuririmba, numva amarira aramanuka, numva ndaruhutse, nkomeza ndirimba ngo Kanani iradutegereje.”

Yasobanuye "Kanani" aririmba mu by’ukuri iyo ari yo agira ati: “Kanani ni indirimbo y’amazamuka, ikubiyemo ubutumwa budukumbuza ijuru, bukatwongerera ibyiringiro. Uwo izageraho wese ndahamya ko azuzura ibyishimo n’ibyiringiro, ndetse ikamukumbuza Kanani y’amahoro twateguriwe.”

Iyi ndirimbo "Kanani" isohotse kuri uyu wa 29 Mata 2024, nyuma y’imyaka itatu yanditswe, ikaba ije nyuma y’iyitwa "Umwambi" yagiye hanze mu mwaka wa 2020, ku wa 13 Ukwakira. Icyakora kuri YouTube Channel ye haherukaho amashusho y’indirimbo yasubiyemo muri Werurwe 2024.

Indirimbo yitwa "Abafite Ikimenyetso", ni yo yatumye Tumaini Byinshi amenyekana, akajya mu mubare w’abahanzi b’ibyamamare bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.4 kuri YouTube.

Ubusanzwe, Tumaini Byinshi ni umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akaba ari Umunyarwanda wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu mwaka wa 2015.

Ni umuhanzi u Rwanda rwishimira ko rufite mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko ari umwe mu bafite impano yo kuririmba kuva mu bwana, cyane ko yakuze aririmba muri korari, rimwe na rimwe abandikira n’indirimbo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA TUMAINI BYINSHI YITWA "KANANI"

Tumaini Byinshi yashyize hanze indirimbo nshya iryoshye cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.