Igiterane ngarukamwaka cyiswe True Worship Live Concert, gihuza amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yo mu muryango wa CEP (Communauté des Étudiants de Pentecôte/ADEPR) biga muri Kaminuza, kigiye kongera kuba ku nshuro ya kane.
Kizaba ku wa 25 na 26 Mata 2026, gifite intego yo gukomeza kubaka no guhugura abaramyi mu buryo bushingiye kuri Bibiliya.
CEP ni umuryango w’abanyeshuri b’Abapentekote (ADEPR) biga muri Kaminuza zitandukanye, ukaba waratangije iki giterane mu mwaka wa 2016, gitangijwe n’amatsinda ya Worship atatu yo muri Kaminuza y’u Rwanda i Kigali ari yo: Eli Elohe Worship Team (UR/Gikondo), Elim Praise and Worship Team (UR/Nyarugenge) na Shiloh Worship Team (UR/Remera).
Iki gikorwa cyongeye kuba mu 2017, ariko mu gihe hategurwaga icya 2018, habaye impinduka mu myigire y’abanyeshuri, aho benshi bimuriwe mu zindi campus, bigatuma gahunda idakomeza uko byari biteganyijwe. Nyuma yaho, mu 2019 na 2020, icyorezo cya COVID-19 cyabaye inzitizi ku itegurwa ry’iki giterane.
Iki gikorwa cyongeye gusubukurwa mu 2025, aho cyitabiriwe ku nshuro ya mbere n’indi Worship Team yo muri Kaminuza yigenga ya ULK.
Muri uyu mwaka wa 2026, hitezwe umwihariko kuko haziyongeramo n’itsinda rya Worship ryo muri INES Ruhengeri, mu gihe abategura bavuga ko bafite intego yo kurushaho kwagura iki gikorwa mu myaka iri imbere, bakarushaho kugera no ku yandi matsinda yo muri Kaminuza zitandukanye, haba iza Leta n’izigenga.
Intego nyamukuru ya True Worship Concert ni uguhugurana no guteza imbere umurimo wo kuramya Imana mu buryo Bibiliya iwuvugamo.
Mu byibandwaho harimo: Ubutumwa umuramyi akwiriye gutanga, imyitwarire igomba kuranga umuramyi, kumenya ukwiriye kuba umuramyi, n’uburyo kuramya Imana bikorwa mu kuri no mu mwuka.
Abategura iki giterane bateganya ko kizatanga umusaruro urimo: Kubona abantu bahindura ubuzima bakabaho baramya Imana, kubona abaramyi babaho mu mwuzuro w’Imana, kubona abaramyi bafite ubuzima bwejejwe, kubona abaramyi buzuye Umwuka Wera, kubona imirimo y’Imana ikorwa binyuze mu kuramya, kumenya gutandukanya imyidagaduro no kuramya nyakuri, no kubona abaramyi babaho ubuzima bwo kuramya Imana by’ukuri.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yakuwe muri Bibiliya mu Butumwa Bwiza bwa Yohana 4:23-24, hagaragazwa ko abasenga Imana bakwiriye kuyiramya mu mwuka no mu kuri.
Iki giterane kizaba kigizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: Ku wa 25 Mata 2026, hazaba amahugurwa agenewe abaramyi bose, azatangira saa Munani z’amanywa (14:00) kugeza saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30). Azaba arimo umwanya wo kuramya no guhimbaza ndetse n’inyigisho zizatangwa na Pastor Nsabayezu Aimbale.
Ku wa 26 Mata 2026, hazaba igitaramo nyir’izina kizatangira saa Munani (14:00) kugeza saa Moya z’ijoro (19:00). Muri iki gitaramo hazaba harimo umuramyi Vedaste N. Christian ndetse n’umwigisha Mugabowindekwe Joseph.
Iki gikorwa kizabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge. Mu matsinda azitabira harimo: ELI Elohe Worship Team (CEP UR/Gikondo), Elim Praise and Worship Team (CEP UR-Nyarugenge), The Light Worship Team (CEP - ULK), Hohma Worship Team (CEP INES Ruhengeri).
Iki gikorwa gitegurwa ku bufatanye bw’aya matsinda yose, kikayoborwa na Nshimiyimana Samuel, watanze iri tangazo.
Abategura True Worship Concert Season 4 bavuga ko bafite icyizere ko iki giterane kizakomeza kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’umurimo wo kuramya Imana mu banyeshuri ba Kaminuza no mu rubyiruko muri rusange.
Aba bose bazitabira iki gitaramo kizaba ku wa 25 na 26 Mata 2026, gifite intego yo gukomeza kubaka no guhugura abaramyi mu buryo bushingiye kuri Bibiliya. Ntuzacikwe.