× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

True Vine Worship Team yo muri Eglise Vivante ivuye mu giterane gikomeye kiswe Rabagirana Rwanda

Category: Choirs  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

True Vine Worship Team yo muri Eglise Vivante ivuye mu giterane gikomeye kiswe Rabagirana Rwanda

True Vine Worship Team yo muri Eglise Vivante ivuye mu giterane gikomeye kiswe Rabagirana Rwanda kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye yaba abapasiteri n’abaririmbyi.

Ni igiterane cyiswe Rabagirana Rwanda, cyari gifite intego yo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo no kugarura benshi kuri Yesu. Insanganyamatsiko yacyo iboneka muri Yesaya 60:1 "Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye".

Cyabaye tariki 18-20 Kanama 2023, kibera i Kabuga kuri Eglise Vivante. Cyabwirijwemo n’abakozi b’Imana aribo Bishop Gashagaza Deo na Pastor Christine Gashagaza, Abashumba bakuru ba Eglise Vivante Kabuga.

Iki giterane "Rabagirana Rwanda", cyari cyatumiwemo na Holy Entrance, Prosper Nkomezi na Korali yo muri Vivante nkuru, ariko muri abo bose haje gusa itsinda rya Holy Entrance ryafatanyije n’abakristo kuramya Imana mu ndirimbo zitandukanye.

Asobanura impamvu iki giterane bacyise Rabagirana, Producer Camarade uri mu bayobozi ba True Vine Worship Team yavuze ko "Impamvu tugomba kubyuka tukarabagirana ni uko dukwiriye kuba mu bihe by’Ububyutse kugira ngo turusheho kugirana ubusabane n’Imana".

"True Vine icyo tubafitiye ni uko buri cyumweru cya nyuma cya buri kwezi tuzajya dukora Umugoroba wo kuramya no guhimbaza tukazajya dutumira n’Abandi baramyi batandukanye". True Vine Worship Team ubwo babazwaga na Paradise.rw indi mishinga bafite nyuma y’iki giterane.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y’UMUNSI WA KABIRI

True Vine Worship Team irashaka kujya ikora igitaramo buri kwezi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.