× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Power of the Cross Ministries igiye gukora igitaramo gifite ubutumwa bukomeye: “Haracyari Ibyiringiro”

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Power of the Cross Ministries igiye gukora igitaramo gifite ubutumwa bukomeye: “Haracyari Ibyiringiro”

Mu gukomeza kwagura ubutumwa bwiza no kubugeza kuri benshi, Power of the Cross Ministries yateguye igiterane gikomeye kizabera i Kimironko ku wa 20 Nyakanga 2025, cyahawe izina rya “Haracyari Ibyiringiro.”

Iki giterane cyiswe “Haracyari Ibyiringiro”, gifite intego yo kwereka abantu ko nubwo hari ibihe bikomeye banyuramo, Imana ikiriho kandi ko ari yo soko y’ihumure n’agakiza.

Ndabaramiye Bienfait ushinzwe guhuza ibikorwa mu itsinda rya Power of the Cross Ministries yagize ati: “Iki gitaramo kigamije kwereka abantu ko hari ubuzima, cyane cyane abihebye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turashaka kubabwira ko Imana ari yo ikiza abantu.”

Iki gitaramo kizatangira Saa Cyenda z’amanywa (3 PM) kugeza Saa Mbiri z’umugoroba (8 PM) kuri KG 11 Ave 113, Kimironko, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu. Umwigisha mukuru azaba ari Bishop Prof. Fidele Masengo, kandi mu kuririmba bazafatanya n’andi matsinda akomeye arimo Joyous Melody, Rehoboth Ministries na Fishers of Men Ministries.

Cyateguwe ku bufatanye na The Citylight A Foursquare Church, gifite insanganyamatsiko ishingiye ku murongo wo mu gitabo cya Yobu 14:7 ugaragaza ko iyo Igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka.

Power of the Cross bemeza ko bacyitezeho umusaruro munini mu guhindura ubuzima bw’ababona ko icyizere cyazimye. Barasaba buri wese ushaka gukira ibikomere no kongera kubona ubuzima bufite intego, kwitabira, akazabona umwanya wo kuramya Imana biciye mu ndirimbo, kandi akumva inyigisho zizahatangirwa.

Power of the Cross Ministries, Minisiteri yatangijwe mu mwaka wa 2007 n’itsinda ry’abantu bari bafite umurava wo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo, ubu igeze ku rwego rwo kuba imwe mu matsinda akora ivugabutumwa n’ibikorwa by’ineza bifatika mu Rwanda.

Imaze imyaka irenga 18 ikora umurimo w’Imana, yihariye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko inashishikajwe no gufasha abari mu bibazo bitandukanye, cyane cyane abana.

Nk’uko Ndabaramiye Bienfait, ukuriye ibikorwa muri Power of the Cross Ministries, yabitangarije Paradise, iyi Minisiteri yatangiye ari nk’itsinda rihuje abaramyi, ariko intego yaryo yabaye imwe kuva ku ntangiriro—kugeza ku bantu bose inkuru nziza ya Yesu Kristo, no kubereka urukundo binyuze mu bikorwa bifatika.

Ati: “Power of the Cross yatangiye igizwe n’abaririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bafite intego yo kuvuga ubutumwa ahantu hose. Uretse ubutumwa, dukora n’ibikorwa bifatika byo gufasha abatishoboye.”

Muri ibyo bikorwa, harimo gukora ibitaramo by’ivugabutumwa, gusohora indirimbo (bamaze gukora 15), ndetse no kumurika album yabo ya mbere bise Super Power. Umushinga w’umuziki ukomeje kwaguka, nk’uko Bienfait abivuga, “ni ugukomeza gukora cyane kugira ngo ubutumwa bugere kure.”

Iyo ntego ntiyagumye mu ndirimbo gusa. Ku wa 6 Nyakanga 2025, abanyamuryango ba Power of the Cross Ministries basuye Ishuri Ribanza rya Ecole Primaire Cyeru, riherereye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.

Muri uru rugendo rw’urukundo, abana 100 bahawe ibikoresho by’ishuri: buri mwana yahawe amakayi 12, amakaramu 3, irati ndetse n’amafaranga y’ifunguro rizamufasha kwiga neza mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026.

Ibyo bikorwa byitabiriwe na Maurice Ndatabaye, Umuyobozi Mukuru wa Power of the Cross Ministries, wari umaze imyaka ibiri n’igice aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagarutse mu Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2025, ari kumwe n’inshuti yabo y’Umunyamerika witwa Joe, baje kwifatanya n’itsinda mu bikorwa by’ivugabutumwa n’ubufasha.

Power of the Cross Ministries ikomeje kugaragaza ko umurimo w’Imana ujyana no gufasha abandi, gukomeza icyizere mu mitima y’abantu no guhindura imibereho yabo haba mu mwuka no mu mibereho ya buri munsi.

Iki gitaramo cyatumiwemo na Rev Isaie Ndayizeye

Maurice na Joe bageze mu Rwanda ku wa 4 Nyakanga 2025, baje kwifatanya na Ministry mu bikorwa by’ivugabutumwa n’ibyo gufasha

Ku wa 6 Nyakanga 2025 bafashije abana 100 bo kuri EP Cyeru

Itsinda rigizwe n’abantu 50, aba ni bamwe muri bo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.