Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paruwasi ya Gasave mu mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo "lngoma ye lzahoraho"
Nyuma y’uko Korali Siloam imaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo zitandukanye zikora ku mitima y’abagize amahirwe yo kumva ibihangano bya korali Siloam, ubu aba baririmbyi baje mu ndirimbo nziza cyane bise " lngoma ye lzahoraho".
Ni indirimbo nziza cyane yagiye hanze kuri uyu 29 Nyakanga 2024, ikaba yarayobowe n’umwe mu baramyi ba Gospel basanzwe babarizwa muri iyi korali ari we Jado Sinza mu ijwi ryiza cyane. Ni indirimbo ifite amagambo meza itanga ibyiringiro.
Korali Siloam, ifite amateka ahera mu mwaka 1992 aho ari bwo yatangiye, gusa iza guhabwa izina Siloam mu mwaka 1997. Imaze kwandika izina rikomeye mu Rwanda no hanze. Ni Korali ifite umwimerere mu ndirimbo zirimo ubuhanga ndetse n’abaririmbyi b’abahanga.
Korali Siloam ikaba ifite abaririmbyi barenga 120. Ni korali imaze igihe yubaka umurimo w’Imana dore ko alubumu ya mbere y’amajwi (audio) yasohotse mu mwaka 2005, ndetse n’amashusho (Video) ya mbere yasohotse muri 2010.
Mu kiganiro Paradise iherutse kugirana n’umuyobozi wa korali Siloam, Bwana Irahari Gilbert, twamenye ko Intego y’iyi korali ari ukugeza ubutumwa bwiza bw’agakiza bwa Kristo kure hashoboka no ku bantu bose kandi "duharanira gusa n’ubutumwa tuvuga".
Korali Siloam yagiye imenyekana mu ndirimbo nyinshi "Warandondoye", "Ndaririmba"....
Korali Siloam ni imwe mu makorali akomeye mu mugi wa Kigali amaze kwigarurira imitima ya benshi
K