Nyuma y’indirimbo "Nimuhumure", Aline Uwera yongeye guhembura abakunzi be binyuze mu ndirimbo nshya yise "Ibyo wakoze".
Ni indirimbo yuzuyemo ibihumuriza, aho agira ati: “Nibutse ubwo wazaga mu ishusho y’umuntu ukandamira, nibutse ubwo wazaga mu ishusho y’umuganga ukamvuza, Mwami we. Waje mu ishusho y’umucyo n’urumuri wirukana umwijima, none ubu nguwe neza.”
Mu nyikirizo ati: “Ibyo wakoze byabaye isoko y’amashimwe, adusubiza ibyishimo muri njye.”
Mu kiganiro na Paradise, uyu muramyi, yagize ati: “Mu magambo make ni true story yacu. Ikindi, no kuri buri muntu ukijijwe cyangwa udakijijwe, abenshi babinyuzemo; yewe nawe ubwawe byakubayeho.”
Iyi ndirimbo ni igihangano cya kane cy’umwuka uyu muramyi amaze gusangiza abakunzi be. Kuva yatangira urugendo rwo kwamamaza ubutumwa mu ndirimbo, amaze gusohora “Wicogora”, “Ongera Wivuge”, “Muhumure” ndetse na “Ibyo Wakoze”.
Iyi ndirimbo aheruka gusohora yakiriwe neza n’abakunzi be, nk’uko bigaragara mu bitekerezo bagiye batanga, kandi yashimwe n’itangazamakuru.
Kuva yinjiye mu muziki, akomeje kwakira ubutumwa bumushimira ko umuhamagaro we ukomeje kuba umuti uvura imitima.
Avuga ku bintu bikomeje kumutangaza, yagize ati: “Dutangazwa n’uko abantu baduhamagara bavuga ko turimo gukora ku buzima bwabo, ibyo barimo gucamo cyangwa baciyemo. Muri make, baravuga ko turimo gutanga ubutumwa bwiza isi ikeneye.”
Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu muramyi yavuze ko afite imishinga migari igamije kwagura ubwami bw’Imana. Ati: “Igikurikira ni ugukomeza gusohora izindi ndirimbo; ziracyahari nyinshi.
Bikunze, umwaka utararangira tuzabamurikira album ya mbere igizwe n’indirimbo 10. Hari n’ibikorwa by’urukundo umuryango ukora, nubwo bidashyirwa mu itangazamakuru, ariko ijuru ryo rirabimenya.”
Ati: “Hanyuma ni ugukomeza gusenga cyane. Ibihangano birahari, umuhanzi arahari, project irakomeje. Igihe cy’ibitaramo nacyo bazihangane, kizagera. Umuhanzi yabanje gukora production no kubaka ibikorwa bye, hamwe no gusenga; ibindi byose nabyo bizaza nta kabuza.”
Aline Uwera ni umubyeyi utuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Abarizwa mu itorero rya ADEPR yarerewemo, akaba azwi muri Faradja Choir ADEPR Kimihurura.
Zabahu y’Uwiteka yongeye gukora mu nganzo
REBA INDIRIMBO "IBYO WAKOZE" YA ALINE UWERA