Nyuma y’imyaka isaga itanu atagaragara cyane mu muziki, Munyabahire Jean Damascene, umuhanzi benshi bazi ku izina rya Torelo Really, yongeye kwinjira mu rugendo rwo gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo nshya yise “Mpinduriwizina”.
Ni igihangano cyuzuyemo amagambo asubiza umutima ku Mana, ndetse kikanashishikariza abantu kwemera ko iyo umuntu ahuye na Kristo, ubuzima bwe bushya butangira.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Torelo yagaragaje ko iyi ndirimbo nshya yaje nyuma y’igihe yari amaze yarahuye n’imbogamizi z’ubushobozi. Nubwo atari acyandika indirimbo, umutima we ntiwigeze uva aho umuhamagaro wamushyize.
Torelo yavuze ko afata umuziki nk’uburyo bwo gutanga ubuhamya ku mpinduka zabaye mu buzima bwe. Indirimbo ye nshya ayifata nk’inkuru ye bwite, ivuga ku muntu wakijijwe agasiga inzira mbi z’ubuzima. Yahisemo izina “Mpinduriwizina” mu rwego rwo kugaragaza ko iyo umuntu ahuye na Kristo, ahindurwa byose—amazina ye, aho ajya, n’uburyo abaho.
Mu magambo ye bwite, yagize ati: “Nk’uko Bibiliya ibivuga, umuntu wese iyo ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya. Ibya kera biba bishize, byose bigahinduka.”
Mu myaka yashize, Torelo ntiyashoboye gukomeza umuziki kubera ikibazo cy’ubushobozi. Ntiyigeze areka gusenga cyangwa kuvuga ubutumwa, ariko uburyo bwo kubushyira mu ndirimbo nta bwo bwashobokaga icyo gihe.
Torelo yavuze ko mu bihe yabaga ari mu Rwanda, yahoraga yifatanya n’itorero rya ADPR riri mu gace ka Gikondo, aho yamenyereye kwigishwa Ijambo ry’Imana no kuririmbira mu matsinda y’abaramyi.
Iyo ari muri Kenya, we n’abandi b’Abanyarwanda n’Abarundi baba i Nairobi bahurira muri Calvary Worship Center, aho bakorera amateraniro yihariye mu Kinyarwanda n’Ikirundi. Uwo ni wo mwanya amara ahabwa imbaraga zo gukomeza urugendo rw’umwuka no gusigasira impano ye.
Ibikubiye mu ndirimbo “Mpinduriwizina”
• Izina ry’indirimbo: Mpinduriwizina
• Ubutumwa: Igaruka ku muntu wahinduwe n’Imana, akava mu byaha, akahindurirwa amazina n’icyerekezo cy’ubuzima
• Ijambo riyishingiyeho: 2 Abakorinto 5:17
• Icyo ayitezeho: Ko abantu bazamenya ko impinduka zishoboka iyo wemeye Kristo mu buzima bwawe
Ahandi wakurikiranira ibyo akora:
• Instagram: @torelo_really
• Facebook: Torelo Really
Torelo yabwiye Paradise ko kuri ubu ari ingaragu. Nubwo atubatse, avuga ko abayeho mu buryo bwo gushyira Imana imbere, hamwe no kugirana ubusabane n’abaramyi bagenzi be. Yifuza gukomeza kugendera mu Ijambo ry’Imana kandi agatera intambwe mu muziki we nk’umurinzi w’ubutumwa bufasha imitima.
UYU NI WO MWANYA NGO WONGERE KWIZERA KO IMANA IHINDURA AMATEKA HARIMO N’AMAZINA WUMVA IYI NDIRIMBO
"Abantu bazamenya ko impinduka zishoboka iyo wemeye Kristo mu buzima bwawe" - Torelo
Imana ijye iha umugisha cyane abantu nkamwe mutuma twongera kugira ibyiringiro bundi bushya 🙏🧡 aguka Torero really