Mu kinyarwanda,umuntu udashima bamwita ingayi, naho umuntu unyurwa akitwa imfura. Umuramyi Tonzi ni imfura cyane.
Mu gisata cya Muzika, usanga abantu benshi batera imbere ariko bakirengagiza ababafashije muri urwo rugendo. Siko bimeze ku munyarwandakazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi wavuze imyato Producer Sam wa River Studio Rwanda na Producer Eliel wa Eliel Filmz Production.
Aba ba Producers akaba aribo bakoze indirimbo ebyiri aheruka gushyira hanze arizo "Igikuta" ndetse na "Ndakwizera". Zikaba zimwe mu ndirimbo zikomeje kunyeganyeza amahema n’imitima.
Aganira na Paradise.rw ubwo yabazwaga ku bakomeje kumukorera indirimbo zuje ubuhanga mu majwi n’amashusho meza, Tonzi yagize ati: "Yego iyi ndirimbo yakorewe muri River Studio hamwe na Producer Sam".
Yunzemo ati" Ndamushimira cyane ko dukorana neza, ni umuvandimwe tumaranye igihe kitari gito tuziranye, dukorana, yarahamagawe". Yahise akomamo akantu ati: "Agira ishyaka kandi afite n’indangagaciro nkunda, yubahiriza igihe ni bimwe mu bintu mpa agaciro, byangora gukorana n’umuntu atubahiriza igihe.
Nanjye ngerageza buri munsi kubyitaho haba n’impamvu ukabivuga, kandi ari flexible mu kazi ndamushimira cyane kandi ni umu Kristo mwiza wubaha Imana n’abantu bayo. N’iyo hari ibitagenda neza mufatanya gushaka ibisubizo mu kazi. Nakomereze aho atere imbere".
Abajijwe ku mashusho y’akataraboneka akomeje kumurika yagize ati: "Eliel nawe gukorana nawe nawe arabizi ko bituma nkora neza, turahuza cyane mu kazi, kuko icyo yemeye aragikora. Ndi umuntu uha agaciro ibyo nkora ku buryo bitanyorohera kuba nahuza n’umuntu w’umutobyi".
Rero Eliel ni imfura mu kazi aritanga kandi ari flexible cyane, ni passion ye niyo mukorana ugera aho ukaba umufana haaaa...lol kubera ishyaka uba ubona akorana". Yahise azamura amarangamutima agira ati" "Ndamushimira cyane ko ari inkingi ikomeye muri ministry na industry, ni umwana mwiza, arashyigikira cyane".
Yahise amuzamura ku Mana aho yagize ati: "Imana ikomeze kumuteza imbere mu byo akora. Ndi umunyamugisha cyane kugira abantu beza mu buzima bwanjye bashyigikira umuhamagaro wanjye."
Producer Sam washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa River Studio ikorera ku Muhima ni umwe mu ba Producer b’abahanga mu gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi. Ni umwe mu bakomeje kwirahirwa n’abaramyi batandukanye.
Byakugora kubona izina riremereye ritanyuze mu maboko meza ye. Ni umwe mu bahanga mu kuyobora indirimbo, mu gucuranga ndetse benshi bakamukundira ko ari umujyanama mwiza urangwa no kwiyoroshya no kwicisha bugufi.
Abaririmbi batandukanye ndetse n’amatsida akomeye nka Asaf Ministry, Alexis Dusabe, Vumilia, Manowa uba muri USA, Lilian Kabaganza, Sandra uba muri Australia , JMV uba Australia, Nyamahoro uba USA n’abandi benshi cyane, bakaba bakorana nawe.
Producer Sam Ndikumukiza niwe mubyeyi wa Jessie ufatwa nk’umuririmbyi wa 1 mu bakiri bato bakunzwe n’abayobozi ndetse n’abantu batandukanye. Uyu mwana ufite imyaka 8 niwe waririmbye indirimbo "Papa nziko unkunda" ikunzwe n’abatari bake.
Uyu mwana ukundwa cyane na Tonzi nk’uko aherutse kubitangaza ku rubuga rwa AGT akaba nawe abarizwa muri River Studio ya Se Producer Sam. Tonzi n’uyu mwana banafitanye amateka akomeye dore ko uyu mwana yasubiyemo indirimbo ye "Ushimwe".
Producer Eliel nawe yakoranye n’abarimo Ambassador of Christ, Sarah Uwera, Tonzi, Vumilia, ndetse n’abandi benshi cyane.
Kuba Tonzi ashimye abamufasha ni umukoro uremereye atanze ku bandi baririmbyi dore ko bamwe muri bo baba badashaka no kuvuga ababafasha. Ese wowe ujya wibuka gushimira abagufashije mu rugendo rwawe? Gira ubuzima!.
Producer Sam ni umu Producer wubashywe cyane mu muziki wa Gospel
Producer Eliel ni umu Producer urambika ibiganza ku ndirimbo ikamamara
Tonzi ni umuramyi ufite igikundiro gihebuje mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IGIKUTA" YA TONZI
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDAKWIZERA" YA TONZI