× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi yasohoye indirimbo “Mu gitondo” mu ruhererekane rw’indirimbo Mama we yakundaga

Category: Artists  »  26 April »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Tonzi yasohoye indirimbo “Mu gitondo” mu ruhererekane rw'indirimbo Mama we yakundaga

Tonzi, umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana b’inararibonye mu Rwanda, ari gushyira hanze umushinga udasanzwe w’indirimbo zirindwi (Top 7) zakunzwe cyane na Mama we witabye Imana, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.

Uyu mushinga yawise “Top 7 Mama yakundaga”, aho avuga ko ugamije gusigasira umurage mwiza Mama wabo yabasigiye wo kuririmbira Imana no gusengera hamwe nk’umuryango.

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2025, Tonzi yashyize hanze indirimbo yise “Mu gitondo”, ikurikiye “Omushagama”, indirimbo zombi zigaragaza uburyohe bw’umurage wa gikirisitu wubakiye ku muryango.

Avuga ko izi ndirimbo azagenda azishyira mu muzingo w’indirimbo zirindwi, zizafatwa nk’urwibutso n’urufatiro rw’umuryango.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Tonzi yagize ati: “Ni indirimbo ndi kugenda nshyira hanze. Nafashe Top 7 (zirindwi zibanziriza izindi) Mama yakundaga cyane, mu rwego rwo gusigasira uwo murage.”

Yongeyeho ko izi ndirimbo azitoza abana be bamubazaga buri gihe uko nyirakuru yari ameze. Na we ababwira ko yakoraga ubukorikori, adoda, akunda no kuririmba. Tonzi ati: “Rero iyo tuziririmbana, ni uruhererekane rw’umurage mwiza Mama yadusigiye wo kuririmbira Imana.”

Yavuze ko amaze gushyira hanze indirimbo eshatu muri izo zirindwi, kandi ko buri cyumweru azajya asangiza abamukurikira indirimbo nshya, kandi akomeje kubona ubutumwa bwinshi bw’abazikunda, bakazifashisha mu masengesho y’imiryango yabo.

“Izi ndirimbo ni urufatiro rukomeye rw’umuryango. Kuririmbana twese tugasengera hamwe, byatwubakiye inkingi ikomeye yo kumenya Imana no gusabana na yo. Nta we utakunda ibihe byiza nk’ibi byo kuririmbana no gusengera hamwe mu muryango,”- Ni yo magambo Tonzi yasorejeho.

Mu bo Tonzi yanashimiye bamufashije muri uyu mushinga, barimo Producer Livingstone wacuranze indirimbo mu buryo buryoheye amatwi, Producer Camarade wa Mucyo Production wamufashije mu bijyanye na mastering, ndetse na Bahati umufasha mu buryo bw’amashusho.

Uyu mushinga ni ingirakamaro ku miryango ikunda gusengera hamwe no kuririmbira Imana, kandi ubaye umwihariko mu rugendo rw’umuziki wa gikirisitu mu Rwanda, by’umwihariko kuri Tonzi, umwe mu bahanzi bakorana umwete mu murimo w’Imana.

Reba indirimbo "Mugitondo" ya Tonzi kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.