× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi yashyize hanze indirimbo ‘Anzi mu Izina’ yakoranye na Liliane Kabaganza

Category: Artists  »  May 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Tonzi yashyize hanze indirimbo ‘Anzi mu Izina' yakoranye na Liliane Kabaganza

Uwitonze Clementine umaze imyaka isaga 20 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku izina Tonzi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Anzi mu Izina’ yakoranye na Liliane Kabaganza.

Iyi ndirimbo Anzi mu Izina, aba bahanzi bombi batanga ubutumwa bw’uko Imana izi buri muntu ku giti cye, nta byo kumwitiranya n’abandi. Bagira bati: “Anzi mu izina, ntajya anyitiranya.

Nkunda cyane izina wanyise, nkunda cyane uburyo unyitaho. Mbega izina ryiza mboneramo byose! Wangize umugisha ngo mbere abandi umugisha. Uhiriwe, Umunyembaraga ni ryo zina ryange... Kuba unzi mu izina ndabikunda,…nta bwo anyita amazina y’abandi.”

Amashusho yayobowe na Director Eliel Films, amajwi atunganywa na Producer Camarade Pro. Ni indirimbo ifite amashusho meza, dore ko aba babyeyi, Uwitonze Clementine (Tonzi) na Liliane bamaze igihe kinini mu bintu byo gukora amashusho y’indirimbo.

Uyu mwaka wa 2024, Tonzi yawukozemo ibikorwa byinshi bigendanye n’umuziki, ndetse abasha guca agahigo ko gukora albums icyenda, mu gihe nta wundi muhanzi uzwi mu Rwanda waba warabigerageje ngo azirenzeho.

Muri uyu mwaka, Tonzi yakoze igitaramo yise ’Respect Album Launch’ mu rwego rwo kumurika album ya Cyenda yise "Respect". Ni igitaramo yatumiyemo Liliane Kabaganza bakoranye iyi ndirimbo ‘Anzi mu Izina.’ Hari ku wa 31 Werurwe 2024, kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama.

Ni album yari yashyize hanze ku wa 4 Mutarama 2024 iriho indirimbo 15 zirimo ’Respect’ yayitiriye, ’Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.

Liliane Kabaganza asanzwe atuye muri Kenya. Aheruka gushyira indirimbo hanze mu mezi icumi ashize. Ni iyitwa Shimwa Mana yasohotse ku wa 8 Nyakanga 2024. Indirimbo ye yakunzwe cyane ni Yesu Ndakwihaye yagiye hanze mu wa 2020.

Avuga ko akunda cyane Tonzi kandi ko amwubaha, ubucuti bwabo bukaba ari bwo bubagejeje ku gukorana indirimbo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.