× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi witegura igitaramo gikomeye yasubije umwe mu banyamakuru ko atazahora mu ibara rimwe nk’ikigori

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tonzi witegura igitaramo gikomeye yasubije umwe mu banyamakuru ko atazahora mu ibara rimwe nk'ikigori

Nyuma yo kumurika Album yitwa Respect mu buryo bw’ikoranabuhanga, Tonzi yakoze ikiganiro n’itangazamakuri kuri uyu wa Kane tariki 04.01.2024 ahishura ko iyi Album azayimurika ku mugaragaro kuwa 31/03/2024 aboneraho no gutangaza ibindi bikorwa bya Muzika.

Iki kiganiro gishobora kuzaca agahigo ko kwakira abanyamakuru benshi, cyabereye i Nyarugenge muri Resitora y’AbanyaKoreya yitwa Kimchi. Umuhanzikazi Tonzi akaba yatangaje byinshi ku byerekeranye n’urugendo rwe rwa muzika.

Tonzi yavuze ko iyi album "Respect" ikubiyemo uhuhamya bwe. Ikindi yavuze ko iyi album iriho indirimbo "Kora" ihuriyeho abahanzi 15. Yongeyeho ko Imana yamuhaye indirimbo nyinshi ku buryo umwanya umubana mutoya kuko buri munsi ziba zidudubiza muri we.

Ubwo yabazwaga impamvu yahisemo kumurika Album mu mwanya wo kumurika EP, yavuze ko Album ni uburyo bwe Imana yamuhaye. Yavuze ko indirimbo zikidudubiza muri we akaba yiteguye kurekura n’izindi.

Umwe mu banyamakuru yabajije impamvu aririmbana n’abahanzi ba secular (Aha yatanze urugero rwa Muyango bararirimbanye indirimbo "Ndashima"). Tonzi yashubije ko Muyango atamufata nk’umuhanzi wa secular kuko nawe ari umukristo kandi w’inyangamugayo.

Yongeyeho ko umuntu wese Imana yamuha ngo bakorane indirimbo nta kabuza
baririmbana. Yahise atanga urugero ko muri Coaster iyo abantu bagendana ntawubaza undi ngo usengera he.

Umunyamakuru Steven Karasira ukorera Radio Umucyo yabajije Tonzi impamvu yahinduye ibara ry’imyambaro dore ko benshi bamumenyereye mu ibara ry’umuhondo. Tonzi yatanze igisubizo cyashekeje abanyamakuru, akaba yasubije ko atari ikigori bityo ko atazahora mu ibara ry’umuhondo. Gusa yongeyeho ko ataretse iri bara.

Abanyamakuru babashije gusogongezwa indirimbo zirimo "Kora" ihuriweho n’abahanzi 15 aho DJ Spin ufatwa nka No ya 1 mu kuvanga imiziki kuri ubu muri Gospel yari ari ku buganga bw’ibyuma akanyuzamo akazamura zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya 15.

Tonzi ni umwe mu bahanzi bashobora kuzigwa mu bitabo bya Gospel mu myaka iri imbere bitewe n’ibikorwa biremereye. Ubundi byakabaye bikorwa n’ibisekuru nka 3 kandi nabwo bigakorwa n’abantu b’intarumikwa mu muziki.

Abajijwe impamvu yabanje gusohora Album mbere yo gukora igitaramo, yavuzeko ari ukugira ngo abantu bazaze mu gitaramo cye bazi kuririmba indirimbo ze bafatanye kuziririmba. Yavuze kandi ko 100% iki gitaramo kizaririmbamo abanyarwanda ndetse kizarangwa n’udushya.

Yavuze ko umuziki atawutangiriye mu Badive ahubwo Imana yawumutangirijemo kuko ataririmba umuziki w’idini ahubwo aririmba umuziki Imana yamushyizemo.

Iyi Album Respect ikaba iriho indirimbo 15 ari zo ’Respect’, ’Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.

Indirimbo ‘Kora’ ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n’abahanzi 15 ari bo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.

Album ye yakozweho na ba Producer bazwi cyane muri Gospel barimo nka Camarade Pro, Moky Vybz, Didier Touch, Sam Pro, inononsorwa na Bob Pro na Nicolas.

Tonzi ubarizwa mu biganza bya Alpha Entertainment yashinzwe n’umugabo we , ni we muhanzi wa 1 wakoze igitaramo cya 1 mu Rwanda kandi cyishyuza, akaba yaragikoze mu 1993 mu kigo cy’amashuli cya Saint André.

Tonzi ubwo yamurikaga Album ye ya cyenda

Tonzi yavuze ko atazahora mu ibara rimwe nk’ikigori

Hari abanyamakuru benshi cyane

Ibiciro bya Album ya Tonzi

Uko wagura Album ya Tonzi

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WARABIKOZE" YA TONZI IRI KURI ALBUM "RESPECT"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.