× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi uherutse gusimbuka ibikuta 3 birimo n’aba Escort agiye kumurika Album ya 9

Category: Artists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tonzi uherutse gusimbuka ibikuta 3 birimo n'aba Escort agiye kumurika Album ya 9

Umwe mu baramyi bahagaze mu nshingano zabo neza kuva yarobanurwa n’Imana, Uwitonze Clementine (Tonzi) agiye gukora igitaramo gihebuje cyiswe "Respect".

Ni umugisha ku bakunzi ba gospel gusoza umwaka bataramana na Israel Mbonyi mu gitaramo cyiswe "Icyambu Live Concert" bagatangira undi bataramana na Tonzi mu gitaramo cy’umunezero cyiswe "Respect".

Buri wese wamenye Tonzi guhera mu myaka yo hambere yavuga ineza y’Imana ubutarondoreka ku bwo kuzabonesha amaso ye iki gitaramo.

Ni igitaramo kigiye kuba nyuma yo kugira umwaka mwiza, uretse ko n’ubundi Tonzi ari nka ba bakinnyi bagira guhozaho ugasanga kuva yatangira gukina umupira ntarigera avunika, ugasanga buri mwaka atsinda ibitego biri hejuru ya 20.

Reka iby’umupira mbihinire aha ndabizi ko kubibaza Tonzi ari nko kubariza inyama muri Papeterie. Gusa icyo mpereyeho mvuga ibi buri wese yabyumva. Kuva yarobanurirwa kuririmbira Imana biragoye ko hashira umwaka adasohoye indirimbo esheshatu.

Urugero, mu mezi ane ashize yasohoyemo indirimbo eshatu arizo "Azaza kudufasha", "Igikuta", ndetse na "Ndakwizera".

Ubwo yasohoraga indirimbo "Ndakwizera", Paradise yamubajije ku ndirimbo "Igikuta yaherukaga gusohora ikazamura ibendera ry’ubutsinzi. Abajijwe n’umunyamakuru ibikuta bitatu Imana yaba yarahiritse bikabisa ubuzima bwe, mu ijwi rituje yagize ati:

"Hahaaaaaaa ibikuta weee Imana ibiritura buri mwanya kuko ngo tukiri mu isi tuba dufashe igihe mu ntambara." Yakomeje agira ati: "Ibikuta byo inkuriraho ni byinshi gusa hari ibyo mba nziranyeho n’inshuti yanjye magara ntaragera igihe cyo kuba nabivuga muri public ariko hari ibindi navuga kuko guhamya gukora kw’Imana ni insinzi ku bayizera".

Yahise asobanura bimwe muri byo agira ati: "Hari igikuta yankuriyeho cyo kurwara ngakira ndabishimira Imana, igikuta yakuyeho cy’aba escros bashakaga kurya utwanjye irabavumbura, irabankiza bo gakizwa!!! Igikuta cyo mu muhamagaro cyari kitambitse iragihirika mbona kirashwanyutse ".

Uwitonze Clémentine ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya Imana cyane ko amazemo imyaka 20, ari umwe mu bagishikamye kandi badacika intege ahubwo bakora ibihangano umunsi ku wundi.

Ni umwe mu bahanzi bafite album nyinshi ndetse ni we wa mbere muri Gospel dore ko amaze gushyira hanze umunani ubu akaba ari kwitegura gushyira hanze iya cyenda mu mwaka utaha le 01/01.

Amaze kubaka ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya Imana yatangiye mu 2003, ku buryo hari benshi abera urugero ndetse bamwe mu bahanzi bagenzi be bakamwitabaza hari inama bakeneye kugira ngo bakomeze kunoza ibyo bakora.

Uyu muhanzikazi yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Humura’ yabaye nk’ibendera ry’umuziki we, ‘Ubuntu’ n’izindi nyinshi.

Uyu muramyi washyize hanze Album ya 1 mu 2007 yitwa ‘Humura’ akaba ari nayo yabaye ikirango cye kuri ubu agiye kumurika Album yitwa "Respect" iriho indirimbo hagati ya 10 na 12.

Tonzi agiye kumurika Album ya cyenda

Tonzi yateguje igitaramo "Respect"

REBA INDIRIMBO "IGIKUTA" YA TONZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.