× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi amukunda kubi! Jessie atangiranye 2024 indirimbo nziza cyane "Itoze Gusenga" - VIDEO

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tonzi amukunda kubi! Jessie atangiranye 2024 indirimbo nziza cyane "Itoze Gusenga" - VIDEO

Mu ikanzu nziza, mu mukenke no mu mutaka, Jessie wabyibushye yasohoye indirimbo "Itoze Gusenga" (Train yourself to pray).

Ubanza uwavuze ko Igi rihanura umushwi yari azi ko Jessie yenda kuvuka. Ibi mbivugiye urukundo rutangaje ibihumbi n’ibihumbagiza bikomeje guhundagazaho impano Imana yiremeye ariwe Jessie umwe mu batanze ubutumwa mu ndirimbo bukagera ku bantu barenga miliyoni.

Uyu mubare hakaba harimo n’ijanisha rifatika ry’abantu bakuze barimo n’ibikomerezwa mu ngeri zitandukanye. Mu bakunda cyane uyu mwana harimo na Tonzi - umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wa Gospel mu Rwanda witegura kumurika Album ya 9 yise Respect mu gitaramo kizaba kuwa 31 Werurwe 2024.

Kuri ubu rero inkuru nziza yiyongereye mu zindi aho Jessie yongeye gukaraga umuhogo akaririmba imwe mu ndirimbo nziza yitwa "Itoze Gusenga". Ibaze nawe kuba umwana nka Jessie wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza akaba akomeje gushishikariza abantu kwitoza gusenga yifashishije impano nziza yahawe na Nyiringabe.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo imaze gusohoka, Paradise yaganiriye na Producer Sam Umuyobozi wa River Studio, umubyeyi wa Jessie ndetse akaba na Manager we unamukorera indirimbo, atangaza imvano y’iyi ndirimbo nshya.

Yagize ati: "Muri iyi minsi abantu benshi barahuze bitewe no gushakisha ubuzima hakaba n’abandi baheranywe n’ubwihebe bitewe no kwihebeshwa no gusharira k’ubuzima, bityo iyi ndirimbo ikaba ishishikariza abantu kwitoza gusenga kuko ari ho haboneka ibisubizo bitabonekera ahandi".

Muri iyi ndirimbo hari aho Jessie agira ati: "Itoze gusenga we kugendera ku masengesho y’abandi. Kunda gusenga, gira ubusabane n’Imana mu bugingo bwawe.

Mu ikanzu nziza, mu munke no mu mutaka ,Jessie agaragara nk’ufite ishyaka ryinshi ryo gukundisha abantu gusenga.

Uyu mwana ukomeje kuvugisha benshi akaba asohoye iyi ndirimbo yasamiwe mu bicu nyuma y’uko umwaka washize wamubereye umuhama. Uretse kuba muri uwo mwaka yarakoze cover z’indirimbo agahishyi, mwuka wera yamuhumekeyemo indirimbo zirimo "Yesu waranyuze", "Umuryango", "Explosion" n’izindi..,

Uretse kuririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa buramya bukanahimbaza Imana, Jessie akunzwe n’abana ndetse n’abakuru mu ndirimbo zo guharanira uburenganzira bw’abana nko mu ndirimbo "Papa nziko unkunda" icyebura ababyeyi badaha umwanya abana babo.

Mu butumwa atanga hakaba harimo no gucyaha abana batita ku nshingano zabo aho abakundisha kwiga akanabatoza kubaha.

Jessie avuka mu Muryango w’abakristo dore ko se ariwe Ndikumukiza Sam ari izina rifite ubusobanuro buremereye muri Gospel.

Uretse kuba umukristo, Producer Sam washinze River Studio ari nayo iri gufasha cyane Jessie, yatangarije Paradise.rw ko ari we uyu mwana akomoraho impano yo kuririmba n’ubwo we bimugora kuririmba ari nayo mpamvu yirunduriye mu gutunganya indirimbo.

Uyu mugabo w’inararibonye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, yavuze ko yiyemeje gufasha umukobwa we Jessie kuko yamusanzemo impano.

Producer Sam ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda dore ko uyu mugabo amaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo gutunganya indirimbo zahimbiwe Imana

Ni umwe mu ba Producer b’abahanga u Rwanda rufite bakorana umuhanga n’ubunyangamugayo mu kazi. Amaze gushyira ibiganza ku ndirimbo z’amakorali menshi ndetse n’iz’abahanzi benshi barimo ab’amazina akomeye.

Mu bahanzi b’ibyamamare muri Gospel aherutse gukorana nabo harimo Tonzi, Patient, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe n’abandi. Aba bose bakoranye mu mushinga wa Studio ye ’River Studio’ wo gukorana indirimbo.

Muri uwo mushinga, River Studio yakoranye na Tonzi indirimbo yitwa ’Yitwa Yahweh’, ikorana na Alex Dusabe iyitwa ’Nzahora Mwiringira’, ikorana na Gaby Kamanzi iyitwa ’Sinzapfa Nzarama’, ikorana na Patient Bizimana iyitwa ’Kugira neza kw’Imana’, ikorana na Papi Clever iyitwa Golgotha, n’izindi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA JESSIE YITWA "ITOZE GUSENGA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.