× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

U Rwanda rwavuye kure - Imvano y’impano Tonzi, Theo na Gaby bahaye Paul Kagame mu ndirimbo "Rwanda Shima"

Category: Artists  »  July 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

U Rwanda rwavuye kure - Imvano y'impano Tonzi, Theo na Gaby bahaye Paul Kagame mu ndirimbo "Rwanda Shima"

Umwana warezwe neza arangwa no gushima, naho uwarezwe nabi we yitwa "Ingayi".

Nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakibuka ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda mu rwobo, u Rwanda rugahinduka Paradizo, akarusumbya amahanga, abanyamahanga bakarurarikira, bamwe bagahitamo gusiga Gakondo yabo bakimukira mu gihugu cy’Imisozi igihumbi;

Abaramyi batinze mu buramyi Uwitonze Clementine (Tonzi), Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba) na Gaby Irene Kamanzi, bashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame mu ndirimbo "Rwanda Shima".

Ni indirimbo yumvikanamo ijambo "Paul Kagame Warakoze", Tonzi agira ati: "Rwanda Shima Imana yamuduhaye, Rwanda Shima Imana ko yamuturindiye, yakoze ibyari byarananiranye, ntasanzwe, niwe mahitamo y’abanyarwanda, twari gusenga gute nta mutekano, ibiterane byari kuba gute nta mutekano?"

Gaby Kamanzi agira ati: "Ni we Imana yashoboje kunga ubumwe bw’abanyarwanda, urukundo rurayoboye, ubumwe buraganje, ikoranabuhanga ku isonga, kwamamaza inkuru nziza byaroroshye".

Theo Bosebabireba yumvikana agira ati: "Mbivuge mpereyehe? Ko ari byinshi bitabarika? Yimakaje ibikorwa remezo bishyira umuturage ku isonga! Imiturire myiza n’insengero nziza, ubu u Rwanda ruragendwa Bosebabireba!"

Aganira na Paradise, Tonzi yagarutse ku mvano y’iyi ndirimbo ati: "Iyi ndirimbo ni Rwanda Shima, u Rwanda rwavuye kure, rwavuye munsi ya zeru ruriyubaka kubera uyu mubyeyi udasanzwe Imana yaduhaye, nta muntu ushidikanya ku bikorwa, iterambere yatugejejeho, ubumwe bw’abanyarwanda".

Yavuze ko Paul Kagame ari umubyeyi wafashije u Rwanda n’abanyarwanda kunga ubumwe abantu bakongera bakabana mu mahoro. Yakomeje avuga ko uretse guhagarika Janocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Paul Kagame yagejeje u Rwanda ku iterambere aho kuri ubu u Rwanda ari igihugu kiratwa kandi cyajijuye abaturage.

Yunzemo ati: "Kuri ubu nyuma yo kujijuka ubu umuturage kujya mu mahanga ni ibintu bisigaye byoroshye, mu gihe mbere twumvaga ari ibintu bya bamwe, kuri ubu umwana w’umujeune aragenda akagaruka".

Yavuzeko nk’abahanzi bakora Gospel aho ari ho bakuye ’inspiration’ yo gukora iyi ndirimbo bitewe n’uko kuri ubu kuba mu gihugu kiyobowe neza kandi gifite umutekano byatanze ikirere cyiza mu buryo bw’Umwuka aho umuntu aririmba, agasenga, agatarama atekanye bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.

"Rwanda Shima" ni indirimbo yakozwe na Producer Camarade (amajwi) mu gihe amashusho yakozwe na Producer Eliel Sando usanzwe ukorera indirimbo Tonzi, Ambassdors of Christ n’abandi.

Tonzi, Gaby na Theo Bosebabireba bahuriye mu ndrimbo "Rwanda Shima"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.