Thierry Niyo, umuhanzi mushya ariko ufite icyerekezo gikomeye, azanye umwihariko mu muziki wa Gospel- indirimbo zivanzemo ibisigo, ahereye ku yo yise ‘Mukingurire.’
Mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Rwanda, hazwi abaramyi benshi bawukora mu njyana zitandukanye, ariko nta wari wagatinyutse kuvanga indirimbo n’igisigo mu buryo bwihariye. N’ubwo wenda baba bahari, baba batazwi cyane kandi bakaba ari bake.
Ubu ni uburyo bushya bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, abenshi bari basanzwe babona mu buhanzi bwa Junior Rumaga, ariko we ntakora Gospel.
Thierry Niyo, izina ry’ubuhanzi rya Niyogisubizo Thierry, yatangiriye umurimo wo kuririmba muri korali ya ADEPR Lebanon i Rubavu, nyuma akomereza mu muryango wa CEP UR Huye (Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote Bakorera Umurimo w’Imana muri Kaminuza ya Huye), aho ari umuririmbyi muri Korali Elayo.
Uretse kuririmba, afite impano idasanzwe yo guhanga ibisigo bifite ubutumwa bukomeye, akaba yarahisemo kubihuza n’indirimbo za Gospel kugira ngo Ubutumwa bugere kure kurushaho.
Nk’uko abyivugira, "Pawulo yabivuze neza ngo ‘Ibiturimo ntibitwemerera guceceka, kandi Imana yaduhamagariye kuba impumuro nziza mu bantu.’ Ibi rero ni byo nkora, ni ugukoresha impano nahawe mvuga Ubutumwa."
Indirimbo ye ya mbere ivanze n’igisigo yise Mukingurire ni urugero rufatika rw’uburyo yahuje ibisigo n’indirimbo. Muri iyi ndirimbo, yifashishije amagambo y’igisigo n’indirimbo byuzuyemo ubutumwa bukangura imitima:
"Urukundo rw’Imana rutagira akagero, ni rwo rwatumye Yesu aducunguza urupfu rubi, kugira ngo umunyabyaha nkange nemerwe. Mpabwa n’agakiza ntabigizemo uruhare."
Mu gisigo cye, yibanda ku rukundo n’imbabazi by’Imana, nk’uko abivuga muri bumwe mu butumwa bwe: "Mbese twamwitura iki gihwanye n’imbabazi n’urukundo bidasanzwe twagiriwe?"
Ubu buryo bushya butuma Ubutumwa Bwiza burushaho kugira ingufu, bukagera ku mitima ya benshi bakunda injyana zitandukanye, binyuze mu miririmbire iherekejwe n’ubuvanganzo bw’igisigo.
Thierry Niyo ni umunyeshuri wiga Icyongereza n’Igifaransa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Kubera ubumenyi afite mu ndimi, abyifashisha mu guhanga indirimbo zirimo amagambo y’igisigo atuma ubutumwa bw’Imana bwumvikana mu buryo buhambaye.
Intego ye ni ugushyira hanze ibihangano byinshi birimo indirimbo n’ibisigo, bikajya hamwe cyangwa bikagumana umwimerere wabyo. Yizera ko ubu buryo bushya agiye gushyira mu muziki wa Gospel buzagira uruhare rukomeye mu guhindura imitima no gukomeza abizera.
Thierry Niyo ni urugero rw’umuhanzi mushya ariko ufite icyerekezo gikomeye cyo guhindura uburyo umuziki wa Gospel ukorwamo mu Rwanda anawuteza imbere.
Indirimbo zivanzemo ibisigo ni umwihariko we, amahirwe menshi akaba ari ay’uko ari mu ba mbere bake babikoze mu mateka ya Gospel yo mu Rwanda. Ni urugendo rutangiye, ariko rufite icyizere cyo kugera kure.
Iyi ndirimbo ivanzemo n’igisigo yasohotse ku wa 27 Gashyantare 2025.
Nta rirarenga, nawe ryoherwa n’iyi nganzo idasanzwe!
Thierry Niyo yahisemo guhuza indirimbo n’ibisigo kugira ngo Ubutumwa bugere kure kurushaho.
Keep up Thierry, we love you ❤️ so much