× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Theo Bosebabireba yasohoye amashusho y’indirimbo "Umuriro Urotsa"-VIDEO

Category: Artists  »  November 2022 »  Editor

Theo Bosebabireba yasohoye amashusho y'indirimbo "Umuriro Urotsa"-VIDEO

Umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere muri Afrika y’Iburasirazuba, Theo Bosebabireba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Umuriro Urotsa". Aya mashusho yageze kuri Youtube channel ye mu masaha 12 ashize. Turayagukundishije cyane kuko ni indirimbo iryoshye.

Bosebabireba ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma gato y’ibihe yibasiwemo n’abanzi be bacunze asinziriye bakamufotora bamuteretse iruhande icupa ry’inzoga. Mu nkuru Paradise.rw yasohoye mu kanya gato hashize, Theo Bosebabireba yasobanuriye Joe wa Radio Rubavu ko iyo foto yafotowe ndetse ishyirwa hanze n’abanzi be.

"Nugamye imvura muri Butike, agatotsi karamfata, bamfotorana inzoga" Ni ko Theo Bosebabireba yavuze mu gukura igihu ku makuru mabi yasakajwe kuri iyo foto. Yumvikanisha ko atabifashe nk’ibintu bikomeye ukurikije ibyo yanyuzemo bikomeye cyane, ahubwo ibi yabifashe nko guterwa ibishishwa by’imineke mu gihe n’ibimene by’ibicuma yatewe kera ntacyo byamutwaye.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YE NSHYA Y’AMASHUSHO "UMURIRO UROTSA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Tera imbere muntu wange abagusebya nabo imvura nigwa bazugama ihumurire

Gafotozi zaragwiriye ntamustari wakicara hariya yambaye kuriya usibye invura

Cyanditswe na: mwenegihome  »   Kuwa 20/11/2022 16:10