“Icyizere”: Indirimbo nshya ya Salomon na Theo Bosebabireba yihariye mu butumwa bwo guhumuriza abari mu byago.
Ku wa 27 Nyakanga 2025, hasohotse indirimbo nshya y’umuhanzi Salomon afatanyije na Theo Bosebabireba, yitwa “Icyizere”, igaragaramo ubutumwa bw’ihumure ku bantu baca mu bibazo ariko bagakomeza kwizera Imana.
Iyo ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Master P, amashusho atunganywa na Japhet Pro Studio, Mama Olivia Décor akaba ari we wambitse abayigaragaramo.
Mu kiganiro na Paradise, Theo Bosebabireba yasobanuye byinshi ku bijyanye n’iyi ndirimbo no ku mikoranire ye na Salomon, umwe mu bahanzi bakizamuka mu njyana ya Gospel mu Rwanda.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo ni nge wayanditse, nkanayiririmbamo. Impamvu namwemereye gukorana na we ni imwe, ni nk’uko nakwemerera undi wese.”
Theo Bosebabireba yavuze ko adashyira imbere izina cyangwa igikundiro cy’umuhanzi igihe afashe icyemezo cyo gukorana na we. Ahubwo, yifuza gufasha buri wese wumva ashaka kuzamuka mu muziki w’Imana, yaba asanzwe aririmba cyangwa atarabitangira. Ibi abifata nk’inshingano y’Umukristo.
Mu magambo ye yabihamije agira ati: “Umuntu wese wumva ashaka ko turirimbana akazamuka, iyo nkunga ndayitanga… yaba kwandika indirimbo, kuririmba mu yo yanditse, kandi mu njyana iyo ari yo yose mba nifitiye icyizere ko nayigerageza.”
Theo Bosebabireba yemeje ko n’iyi ndirimbo yayanditse ashaka kugeza ku bantu ubutumwa bukomeye: ko kuba umukristo, wiyemeje kwitandukanya n’ikibi, bitavuze ko utazahura n’ibibazo. Ahubwo, nk’uko Bibiliya ibivuga, umukiranutsi ahura n’ibihe bikomeye ariko Imana ikamukiza byose.
Ati: “Intego y’indirimbo ni uguhumuriza abari mu byago, n’abazabigeramo bakaba bazi ko umuntu abyisanzemo, Imana yamutabara.”
Yagaragaje ko n’ubwo abantu bagira ukwizera, bagakora umurimo w’Imana kandi bakirinda ikibi, bitababuza guhura n’ibigeragezo nk’indwara, gupfusha, gufungwa n’ibindi. Ariko ko icy’ingenzi ari “icyizere” umuntu agirira Imana.
Yakomoje no ku bandi bahanzi bakoranye indirimbo ariko zikaba zitarasohoka, harimo n’abamamaye mu Rwanda. Ahamya ko adashyiraho imipaka ku wo yakorana na we, kandi ko ibikorwa bye byose abishingira ku ntego yo gukora umurimo w’Imana.
Reba indirimbo hano:
Video Booking: +250787366422 / +250783769677
Costume Designer: Mama Olivia Decor – Tel: +250788553292
SUBSCRIBE, SHARE & COMMENT kugira ngo ubutumwa bwiza bw’iyi ndirimbo bugere kuri benshi.
Salomon ni umuhanzi ukizamuka wamamaye mu ndirimbo nka "Agira Ibanga, Unyibuke n’izindi zakoze ku mitima ya benshi
Theo Bosebabireba yiyemeje gukora umurimo w’Imana atitaye ku rwego rw’uwo bagiye kuwukorana