Mu gihe benshi bakomeje kuva mu byizerwa nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri 1 Thimothee 4:1, kuri ubu Imana ikomeje kwishakira ibisubizo mu nzira y’inzitane ihagurutsa korali zifite amavuta.
Muri izo korali kuri ubu zazanye ubuhanuzi, Paradise yabazaniye "The Weeders Choir" yahagurukiye mu ndirimbo ihebuje bise "Imana y’umwami wacu" yafashwe mu buryo bwa live recording.
Iyi ndirimbo ifite amashusho y’akataraboneka mu myambarire myiza cyane aho wagira ngo baturanye n’iduka ricuruza imyenda. Ni indirimbo bifashishije hagamijwe gutambutsa ubutumwa bwibutsa abizera ko muri Kristo Yesu ariko honyine harimo imigisha yose Imana itanga.
Aganira na Paradise.rw, Sangwa Gad umutoza w’amajwi muri iyi korali yagize ati: "Indirimbo Imana y’umwami wacu ni indirimbo yavuye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Abefeso 1:3 hagira hati: " Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru."
Yunzemo ati: "Twashakaga gutambutsa amashimwe akomeye y’imigisha twaherewe muri Kristo ku bamwizera hrimo kubabarira ibyaha, kutubera igitambo cy’iteka, impano y’Ubugingo buhoraho iboneka muri Yesu ndetse kandi twifuza ko iba igitsikamutima cyo kwizeza abantu ko muri Kristo ariho hari Imigisha yose Imana itanga."
Iyi korali igizwe n’ingeri nyinshi ikaba yiganjemo urubyiruko gusa, ikaba irimo n’abubatse. Iririmbamo abaririmbyi b’abahanga. Ubwo yabazwaga ubutumwa bibandaho, Bwana Gad yagize ati: "Twibanda cyane ku butumwa bwiza bwa kristo Yesu, isana mitima ndetse na Bibiliya."
Yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo iyi korali ikomeje guha abakunzi bayo ibihimbano by’Umwuka ndetse bakaba bateganya gushyira ahagarahara album mu kwezi Kwa 9.
The weeders choir ikorera umurimo w’Ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR mu Rurembo rwa Nyabisindu muri Paruwasi ya Gahogo. Yatangiye mu mwaka wa 2009 itangijwe n’abanyeshuri bake bigaga mu mashuli yisumbuye.
Aba baririmbyi baje guhuza imbaraga bagambiriye kubaka Korali y’abanyeshuri dore ko ku ikubitiro yitwaga Gahogo students choir. Mu mwaka wa 2014 nibwo iyi korali yaje guhindurirwa izina yitwa "The weeders choir".
Bakorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR mu Rurembo rwa Nyabisindu muri Paruwasi ya Gahogo
Imana ibakomereze amaboko
nibeza Imana ibakomereze amaboko ndabakunda cyn peee
Mfashe uyumwanya, ngombashimire, kubwamakuru meza mutugezaho,