Shiloh Choir ikorera umurimo w’Imana i Musanze mu Ntara y’Amanyaruguru, igiye kwandika amateka mu gitaramo cya mbere izakorera i Kigali, nk’intambwe nshya mu murimo w’Imana biyemeje!
Nyuma y’imyaka irindwi ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Musanze, Korali Shiloh yatangaje igitaramo cyayo cya mbere izakorera mu murwa mukuru Kigali, igikorwa gifite intego yo kuzana “Umwuka w’Ububyutse” binyuze mu gitaramo ngarukamwaka kizwi ku izina “The Spirit of Revival.”
Korali Shiloh ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR, Paruwasi ya Muhoza, Ururembo rwa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Yavutse ku itariki ya 3 Nzeri 2017, ivuka ari itsinda ryaturutse mu ishuri ryo ku cyumweru, ryari rigizwe n’abaririmbyi basaga 120. Kuri ubu, abaririmbyi bahoraho ni 73, nyuma y’uko bamwe bagiye bahindura imirongo y’ubuzima ku mpamvu z’amasomo, akazi n’imibereho.
Mu myaka irindwi imaze, yagize ibihe by’ingenzi, byagiye biyihamiriza ko ifite ijwi rifite ubutumwa n’intego:
Gushyira hanze Album ya mbere: “Ntukazime” – Iyi album y’indirimbo 10 z‘amajwi n’amashusho ni imwe mu bikorwa bikomeye byagezweho n’iyi korali. Byasabye imbaraga, amasengesho n’ubufasha bw’abantu batandukanye kugira ngo ibihangano byabo bigere ku rwego ruhanitse biriho.
Igitaramo cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge– Ku itariki ya 23 Werurwe 2025, Korali Shiloh yifatanyije na Korali Shalom mu gitaramo “Shalom Worship Experience”. Ni bwo bwa mbere baririmbiye imbere y’abantu barenga 3,500, maze babona amahirwe yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Igitaramo cyabo cya mbere, 2018 – Hashize umwaka Korali Shiloh ivutse, yateguye igitaramo cyayo cya mbere kuri ADEPR Muhoza, bafatanyije na Danny Mutabazi na Pastor Desire Habyarimana. Iki gikorwa cyasize amateka akomeye ku itsinda ryari rigizwe n’urubyiruko ruto ariko rwari ruhebuje mu guhuza ubutumwa bwiza n’impano zabo zo kuririmba.
Ifite Album imwe yitwa “Ntukazime”, igizwe n’indirimbo 10, aho 8 zamaze gusohoka, izindi ebyiri zikaba ziri gutunganywa. Iyi album yatumye itsinda rimenyekana cyane, ryongera umubare w’abarikurikira n’abafashwa n’indirimbo zaryo.
Iki gitaramo bagiye gukorera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere, ni igice cya gahunda ngarukamwaka yiswe “The Spirit of Revival”, yatangiye mu mpera za 2018, igamije gufasha abantu guhembuka no gusubizwa ku murongo w’ubuzima bwa Gikristo.
Ivuga ko yatewe imbaraga no kwitabira ibitaramo bitandukanye mu matorero akomeye ya Kigali nka ADEPR Nyarugenge, Gikondo, Kicukiro Shell, Kabuga, Nyakabanda n’ahandi. Ibyo byagaragaje inyota abantu bafite yo kubona igitaramo cyayo bwite.
Umuyobozi wa Korali, Mugisha Joshua, aganira na Paradise yagize ati: “Twagize ihishurirwa ryo kwagura iki gitaramo kikabera i Kigali. Twarasenze, tugisha inama, ubuyobozi burabishyigikira, none twiteguye kwakira imbaga y’abantu bafite inyota yo guhembuka,”
Koali Shiloh yiteze ko iki gitaramo kizaba umwanya w’ihinduka rikomeye mu mitima y’abazacyitabira. Mugisha Joshua yongeyeho ati: “Twiteze kubona ubugingo bw’abantu buhembuka ndetse benshi bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.”
Uretse kuramya no guhimbaza Imana, ibi bitaramo binakorerwamo ibikorwa by’urukundo, nk’inkunga ku batishoboye, gufasha abanyeshuri no gusura abarwayi.
Igitaramo “The Spirit of Revival” si umwanya wo kwidagadura no kuririmbirwa gusa, ahubwo ni ubutumwa n’ihishurirwa. Korali Shiloh isanga Isi igezweho irimo ibisamaza Abakristo benshi, abandi bagasinzira mu buryo bw’umwuka. Binyuze muri iki gitaramo, barashaka kugarura ububyutse no gukura k’umwuka mu buzima bw’abantu, imiryango, ndetse n’Igihugu.
Kigali iriteguye – Shiloh Choir na yo iriteguye. Ubu ni ubukangurambaga buhamye bwo kuzanira abantu urumuri rutazima, bakarusangire n’abandi muri "The Spirit of Revival."