× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ngwino Urebe" iri mu zamufashije gutigisa BK Arena

Category: Choirs  »  1 month ago »  Alice Uwiduhaye

Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ngwino Urebe" iri mu zamufashije gutigisa BK Arena

Chryso Ndasingwa uherutse kwandika amateka akaba umuhanzi wa kabiri wujuje inyubako ya BK Arena, yashyize hanze imwe mu ndirimbo yafatiwe muri iki gitaramo. Ni indirimbo yise "Ngwino Urebe".

Chryso Ndasingwa aracyibazwaho ku bw’amateka akomeye yandikiye mu gitaramo aherutse yise "Wahozeho Album Launch" cyabereye muri BK Arena ku wa 05/05/2024. Ku musozo w’ukwezi kwa Gicurasi ni bwo yashyize hanze imwe mu ndirimbo zafatiwe muri iki gitaramo yise "Wahozeho Album Launch".

Kuri ubu Chryso Ndasingwa yatangiye gusogongeza abakunzi be ku buryohe bw’igitaramo yakoreye muri BK Arena, aho yashyize hanze amashusho y’imwe mu ndirimbo yaririmbye. Ni indirimbo yise "Ngwino Urebe" iri mu zaryoheye cyane ibihumbi byitabiriye iki gitaramo cye yise "Wahozeho Album Launch" na n’ubu kicyirahirwa nyuma y’iminsi 26 kibaye.

Ngwino Urebe ni indirimbo yakunzwe cyane ubwo yayiririmbaga ndetse ni indirimbo ifite amagambo meza cyane yuje ihumure n’ubutabazi agira ati: "Ese Imana ukorera yabashije kugukiza. Ngwino urebe ibyo Imana yakoze. Ese lmana ukorera yabashije kuguhoza, yabashije kukwimika, yabashije kugukiza. Rangurura maze utangarize abafite intimba, bwira n’abo bose bashaka kwiyahura. Dufite Imana itabara abayo, iyo dusenze iratwumva".

Chryso Ndasingwa yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga Gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu ku Ijambo ry’Imana ameze nk’uri kubwiriza.

Uyu musore w’i Nyamirambo yamamaye mu ndirimbo zirangjwe imbere na ’Wahozeho’ yitiriye igitaramo cye cy’amateka, "Ni Nziza", "Wahinduye ibihe", "Wakinguye Ijuur" n’izindi. Ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

Uyu muramyi Kandi nyuma y’igitaramo cyo kumurika Album ye, aratekereza gutaramira mu bihugu byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada. Anatekereza kuzakorana indirimbo n’abanyamuziki bakomeye ku Isi barimo Sinach na Nathaniel Bassey.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.